skol
fortebet

’Gusambanya umwangavu ni ubunyamaswa’ Pro Femmes Twese Hamwe

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

Kanakuze Jeanne d’Arc uyobora Impuzamiryango ‘Pro Femmes Twese hamwe’ iharanira uburenganzira bw’abagore, yibukije Abanyarulindo ko gusambanya umwana ari ikizira.

Sponsored Ad

Yasabye abantu bose guhagurukira icyo kibazo, usambanyije umwana agashyikirizwa ubutabera kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ntihabeho guhishirana.

Yagize ati: “Nta mwana w’umwangavu ukwiye gusambanywa. Nta bwo umwana w’umukobwa yavukiye kugira ngo bamusambanye, ibyo ni ubunyamaswa, ibyo si iby’Abanyarwanda.”

Yunzemo ati, “Ntabwo umwana w’umukobwa w’umwangavu abereyeho kugira ngo aterwe inda akiri umwana afite imyaka munsi ya 14 akavutswa amashuri ye, ababyeyi be bakamwamagana.”

Mu murenge wa Bushoki ho mu Karere ka Rulindo haravugwa abana b’abakobwa bakora akazi ko mu ngo baterwa inda bakiri bato n’abakoresha babo.

Nyiransabimana Clarisse, umukobwa wo mu Murenge wa Bushoki Akarere ka Rulindo yavuze ko bamwe muri bagenzi be batewe inda bakiri bato byatewe nuko bava mu miryango ikennye.

Yavuze ko ubukene bwatumye bagana iyo gukora akazi ko mu ngo mu migi, ba shebuja bakabatera inda bagasubira iwabo batwite.

Komiseri wa Komisiyo y’Ubutabera mu Nama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu karere ka Rulindo, Dusabimana Beatrice, avuga ko iki kibazo giteye inkeke, asaba ko byajya biganirwaho cyane mu mugoroba w’ababyeyi.

Ibi bigarukwaho na Kamali Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akari ka Gasiza, mu Murenge wa Bushoki, uvuga ko ikibazo cy’abana babyarira iwabo bakiri bato gihari.

Avuga ko bamwe muri bo baba baratewe inda n’abagabo bakuze babakoresha mu ngo zabo.

Kamali asaba ababyeyi kuba maso, uburangare ahubwo bakajyana abana babo mu ishuri kandi bakirinda ikintu cyose cyatuma abana bata ishuri bakajya gukora akazi ko mu ngo.

Itegeko rishya rihana bikomeye usambanya umwana

Me Bwenge Jean Marie Vianney, umunyamategeko, avuga ko buri wese agomba kuba inshuti y’amategeko akayamenya kuko icyaha cyo gusambanya abana gifite ibihano bikarishye.

Ati: “Ubu hasohotse itegeko rihana usambanya umwana w’umukobwa. Tugendeye ku biteganywa n’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange byasohotse mu kwezi kwa 9 uyu mwaka, umuntu uwo ari we wese agomba kumenya ako ari icyaha.”

Me Bwenge Jean Marie Vianney yakomeje agira ati “Gusambanya umwana ni cyo gikorwa k’ihohoterwa gikorerwa abana dukunze guhura nacyo.”

Igitabo cy’amategeko gihari ubu kirimo gukoreshwa mu Rwanda cyasohotse ku itariki 27/9/2018 basobanura icyo gusambanya umwana bivuze.

Be Bwenge yasobanuye ko umwana ari umuntu wese utaruzuza imyaka 18 y’amavuko, kumusambanya bikaba bigaragarira mu gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno, cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Akomeza agira ati “Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka 25.”

Uretse ibyo, asobanura ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Yagize ati “Iyo gusambanya ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.”

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka 14 nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora ngo iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine ahanwa ngo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, ruravuga ko mu byaha byakozwe byo gusambanya abana kuva mu 2015 mu rwego rw’igihugu, rwakiriye ibirego 1505, muri 2016 rwakira ibirego 1577, mu 2017 bakira ibirego 2135, mu 2018 rwakira ibirego 1830.

Src: Imvahonshya

Ibitekerezo

  • Mubanze murwanye ubusambanyi. Naho ubundi gusambana ni ugusambana. Usambanya abakuru niwe usambanya n’abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa