skol
fortebet

Guverinoma y’u Rwanda yashinje iya RDC imvugo zica amarenga yo kurugabaho ibitero

Yanditswe: Thursday 19, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itishimiye uburyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwirengagiza ingingo zikomeye zemerejwe mu nama ya Luanda, ahubwo igakoresha imvugo zisa n’izica amarenga yo kurugaba ibitero.
Itangazo ry’u Rwanda rivuga ko imyigaragambyo y’abaturage ba Goma yo kwamagana ingabo zihuriweho z’ibihugu bya EAC zashyizweho kujya kugarura amahoro muri RDC igaragaza ko iki gihugu gishaka kwikura mu masezerano ya Luanda.
Rivuga ko iyo myigaragambyo igaragaza ko RDC (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itishimiye uburyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwirengagiza ingingo zikomeye zemerejwe mu nama ya Luanda, ahubwo igakoresha imvugo zisa n’izica amarenga yo kurugaba ibitero.

Itangazo ry’u Rwanda rivuga ko imyigaragambyo y’abaturage ba Goma yo kwamagana ingabo zihuriweho z’ibihugu bya EAC zashyizweho kujya kugarura amahoro muri RDC igaragaza ko iki gihugu gishaka kwikura mu masezerano ya Luanda.

Rivuga ko iyo myigaragambyo igaragaza ko RDC ishaka kwirukana aba basirikare nyamara amasezerano ya Luanda avuga ko "ingabo za EAC zakomeza koherezwa".

Iri tangazo rivuga ko amasezerano ya Luanda asaba guhangana n’imitwe yose atari umutwe umwe ndetse asaba RDC guhagarika gukorana na FDLR ariko yanze kubyubahiriza.

Rikomeza rivuga ko gukomeza guha intwaro imitwe imwe n’imwe no gufatanya nayo urugamba mu Burasirazuba bwa RDC ngo binyuranye n’amasezerano ya Nairobi ndetse ko ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.

Riti“Leta ya RDC irimo guhunga icyo cyemezo ikomeza guha intwaro no gufatanya mu rugamba n’imitwe yitwaje intwaroiitemewe myinshi mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ibi kandi biragaragaza byeruye ukurenga ku masezerano y’i Nairobi agamije kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe iyo mitwe yitwaje intwaro, irimo n’iteje ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.”

U Rwanda ruvuga ko kuba RDC yarahaye akazi abacancuro mpuzamahanga bigaragaza ko iri kwitegura intambara idashaka amahoro.

U Rwanda ruvuga ko rukomeje kwikorera umutwaro wo gucumbikira impunzi zisaga ibihumbi 75 z’abanyekongo harimo n’izindi ziza buri munsi zihunze umutekano muke uri mu gihugu cyabo

Leta ya Kongo ngo ntabwo izi amakuru y’izi mpunzi ndetse ngo nta n’ubushake ifite mu kubafasha guhunguka bagasubira mu byabo.

U Rwanda rwasoje ruvuga ko RDC yasinye nk’umufatanyabikorwa mu gutuma amasezerano ya Nairobi na Luanda ashyirwa mu bikorwa ariko nta bushake ifite mu gutuma ashyirwa mu bikorwa.

U Rwanda ruvuga ko gukerensa aya masezerano y’akarere kwa RDC bigaragaza ko ishaka guhembera amakimbirane n’umutekano muke.

U Rwanda rwavuze ko akarere k’Ibiyaga bigari katakwishimira kwicwa kw’amasezerano y’amahoro kuko "abaturage bacu bakwiriye ibyiza".

Guverinoma ya RDC yaraye yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23,isaba ko rufatirwa ibihano ndetse ko itazihanganira kuba uyu umutwe waranze kubahiriza imyanzuro wafatiwe.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula APALA, rivuga ko iminsi yari yahawe umutwe wa M23 yo kuba yamaze kuva mu bice byose yafashe, yarangiye tariki 15 Mutarama 2023.

Ngo nyamara “umutwe w’iterabwoba M23 n’ubuyobozi bw’u Rwanda buwufasha, ntibubahirije umwanzuro n’umwe mu yafashwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibyasabwe n’akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa bacu.”

Guverinoma ya Congo ikomeza ivuga ko umutwe wa M23 wabeshye ko wavuye mu bice bya Kibumba no mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo nyamara ngo ukomeje kubicunga.

Iri tangazo rya Guverinoma ya Congo, rigaragaza n’imyanzuro y’iki Gihugu, ivuga ko kitazihanganira ibikorwa bya M23 n’umugambi wayo wo kurenga ku myanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda tariki 23 Ugushyingo 2022 mu rwego rwo rwo gushyira mu bikorwa indi yafatiwe i Nairobi.

Nanone kandi Guverinoma ya Congo ivuga ko itazihanganira kuba u Rwanda rurenga ku myanzuro yafatiwe muri izi nama, ngo ruhagarike gufasha umutwe wa M23.

Igasoza isaba Umuryango w’Abibumbye, uwa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’uw’Akarere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’abafatanyabikorwa ba Congo, gufatira ingamba n’ibihano abayobozi b’u Rwanda n’abayobozi ba M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa