skol
fortebet

Hamenyekanye ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kugurutsa drones mu Rwanda

Yanditswe: Friday 26, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Precious Uwera ukorera Ikigo Gishinzwe Indege za Gisivili mu Rwanda, RCAA, yavuze ibintu by’ingenzi bisabwa umuntu ushaka gukoresha drones mu gihugu.

Sponsored Ad

Mu kiganiro cyibanze ku mikoreshere y’izi ndege zitagira abapilote,drones,mu Rwanda abakora mu kigo kizishinzwe bavuze ko zikoreshejwe mu kajagari bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Madamu Uwera yagaragaje ko kugurutsa drones bisaba kuba ufite ibyangombwa bimeze nka Perimi.

Ati “Ntibigoye, ni ibintu bitatu bisabwa. Kwandikisha drones, kuba ufite icyemezo cyo kugurutsa drones, ni nka perimi. Icya gatatu ni uruhushya rwo gukorera ahantu runaka. Impamvu yabyo ni uko tureba imbogamizi zirimo, mu kirere haba hari ibibazo nko kuba wagongana na kajugujugu. Hasi ikaba yagonga umuturage. Buri wese uko agiye kugurutsa asaba uruhushya rutangwa na RCAA.’’

Mago Malik ukora mu Kigo kigurutsa za drones, Kigali RC Aeromodellers Club, yavuze ko kuba abashaka gukoresha drones basabwa kubahiriza amategeko bibafasha kwirinda kuzijyana mu bikorwa bibi.

Ati “Bituma twuzuzanya mu mpande zose. Drones zaba nziza ariko zishobora kuvamo ibindi bibazo.’’

Yavuze ko kuri ubu ubushakashatsi buri gutera imbere ku buryo ubu drones ishobora koherezwa mu mazi bidasabye ko umuntu ajyamo akaba yanashyira ubuzima bwe mu kaga.

Umuyobozi w’Ikigo gikora mu byo kugurutsa drones, Locus Dynamics, Kagabo Wilson, we yavuze ko Isi igana aho indege zitagira abapilote zizaba ari igikoresho gikenerwa na buri wese.

Ati “Turagana ha handi aho kizaba igikoresho cyacu mu buzima bwacu bwa buri munsi. Uburyo wakoresha drones, imbogamizi zabaho ni imitekerereze yawe. Yifate nk’igikoresho, nk’uko ufata imodoka ukaba wayitwaramo abanyeshuri, ukaba wayitwaramo imyaka.’’

Yatanze ingero nk’aho muri Dubai drones ziri kugeragezwa mu gutwara abantu mu gihe muri Amerika Zipline izikoresha mu kugemura ibyo kurya.

Iyo ukoresheje drones nta burenganzira ufite urabihanirwa mu Rwanda nkuko byagendekeye ukora amashusho witwa AB Godwin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa