skol
fortebet

Huye: Abandi babiri barashwe bakekwaho ubujura barapfa

Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018

Sponsored Ad

Inzego z’ umutekano z’ u Rwanda zongeye kurasa abandi bajura mu karere ka Huye mu murengeye bashaka kwiba ibikoresho birimo amatiyo y’amazi abaturage babwiye itangazamakuru ko abarashwe bari bambaye amapingu nyamara polisi ivuga ko abarashwe bashatse kuyirwaga

Sponsored Ad

Aba bajura barashwe ejo ku mwanywa y’ ihangu ku wa Kabiri tariki ya 31 Nyakanga 2018 ahagana saa munani z’amanywa, bageraga kuri batandatu babiri muri bo barashwe bahita bapfa umwe atabwa muri yombi hanyuma batatu baratoroka.
Abarashwe bagapfa ni uwitwa Minani Christophe w’imyaka 44 na Nsabimana Venuste w’imyaka 28 bombi bo muri Gikombe ho mu murenge wa Huye. Uwatawe muri yombi yitwa Habyalimana Stefano afite imyaka 56 y’ amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko babonywe barimo gutema itiyo y’ amazi bagashaka kurwanya inzego z’ umutekano bakoresheje intwaro gakondo zirimo amashoka, imihoro, ...

Yagize ati "Abo bajura bose batuye mu mudugudu wa Gikombe. Bafashwe barimo kwangiza umuyoboro w’amazi ava mu musozi wa Huye ajya mu cyanya cyagenewe inganda kiri Sovu ,bafashwe bamaze gutema i tiyo y’amazi isaga metero 20."

Ibi bibaye mu gihe nta Cyumweru kirashira abandi bajura babiri nabo barasiwe mu karere ka Huye aho Abashinwa barimo kubaka umuhanda bashaka kwiba utugunguru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi yavugiye kuri Radiyo Rwanda ko abo bajura barashwe batinywa n’ abaturage ku buryo abaturage batinya kubatangaho amakuru.

Ibibazo cy’ ubujura bw’ abitwaza intwaro gakondo si gishya mu karere ka Huye no mu ntara y’ amagepfo muri rusange ariko cyakajije umurego aho bitangarijwe ko mu ishyamba rya Nyungwe hari inyeshyamba zifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’ u Rwanda. Ibi by’ abashaka guhungabanya umutekano w’ u Rwanda u Rwanda ntabwo rwemera ko bahari ahubwo ruvuga ko ari amabandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa