skol
fortebet

Huye: Abantu 27 bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Thursday 20, May 2021

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi Polisi ikorera mu Karere ka Huye ifatanije n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakoze igikorwa cyo kugenzura ko abantu bubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19, ahagana ku isaha ya saa mbiri mu kabari k’uwitwa Urayeneza Wellars w’imyaka 47 hafatiwe abantu 27 barimo kunywa inzoga. Akabari bafatiwemo gaherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ngoma.
Aba bantu bamaze gufatwa bahise bajyanwa muri sitade ya (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi Polisi ikorera mu Karere ka Huye ifatanije n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakoze igikorwa cyo kugenzura ko abantu bubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19, ahagana ku isaha ya saa mbiri mu kabari k’uwitwa Urayeneza Wellars w’imyaka 47 hafatiwe abantu 27 barimo kunywa inzoga. Akabari bafatiwemo gaherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ngoma.

Aba bantu bamaze gufatwa bahise bajyanwa muri sitade ya Huye kugira ngo baganirizwe bibutswe amabwiriza yo kurwanya COVID-19 n’ubukana bwayo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yongeye kwibutsa aba bantu bafashwe ndetse n’abaturage muri rusange ko amabwiriza agomba kubahirizwa uko yakabaye mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ati” Mwakoze amakosa menshi kandi nkana, murabizi ko abatuye Intara y’Amajyepfo bose bagomba kuba bageze mu ngo zabo saa moya z’ijoro none mwebwe mufashwe saa yine z’ijoro, byongeye mwari mu kabari mu gihe mwese mubizi neza ko utubari dukomeza gufunga kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda. Mu tubari ni hamwe abantu bashobora kwandurizanya icyorezo cya COVID-19 kuko nta ntera muba mwahanye byongeye kandi muba mwakuyemo udupfukamunwa mwamara gusinda mugatangira gusabana.”

Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego batazahwema kugenzura ko abantu bubahiriza amabwiriza. Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa binyuze mu gutanga amakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yibukije abaturage ko muri raporo zitangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi Intara y’Amajyepfo ikunze kugaragaramo imibare myinshi y’abantu bandura iki cyorezo. Yasabye buri muntu gufata iya mbere mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, bakabikora badakorera ku jisho.

Ati” Murabizi ko tumaze iminsi twugarijwe n’iki cyorezo cya COVID-19 by’umwihariko mu Ntara yacu y’Amajyepfo aho uturere twinshi twakunze kugaragaramo imibare myinshi y’abandura. Tugomba kubahiriza amabwiriza yose uko inama y’abaminisitiri iba yayatanze, usibye kuba bizadufasha kurinda ubuzima bwacu bizanadufasha gukomorerwa natwe tube twavanwa ku isaha ya saa moya tujye dukora imirimo tugeze ku masaha nk’ay’abandi mu gihugu, binaturinde gucibwa amande ya hato na hato.”

Abafashwe bose biyishyuriye ikiguzi cyo gupimwa icyorezo cya COVID-19 banacibwa amande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa