skol
fortebet

I Kigali habereye impanuka ikomeye y’ikamyo

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mujyi wa Kigali mu muhanda munini Kigali-Rwamagana kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri 2023 habereye impanuka y’ikamyo ahitwa Bambino mu kagali ka Nyagahinga umurenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo, ikomerekeramo abantu bane ituma umuhanda Kigali - Rwamagana udakomeza kuba Nyabagendwa.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi, ishami ry’umutekano wo mu muhanda, SSP Réné Irere yatangarije ko ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu 4 ariko ko ntawahasize ubuzima.

Ati “Iyi mpanuka ntawe yahitanye ariko hari abantu 4 bakomeretse. Ntituramenya impamvu y’icyateye iyi mpanuka iracyakorwaho iperereza, ariko icyagaragaye ni uko habayeho inyuranaho nabi ryateza ibyago bituma iyi kamyo igongana n’indi modoka”.

Iyi kamyo yari ipakiye Gaz yavaga i Rwamagana igana mu mu Mujyi wa Kigali igeze mu murenge wa Rusororo ikora impanuka ituma ifunga umuhanda.

Kubera uburemere bwayo kwegura iyo kamyo ngo ivanwe mu muhanda ntibyahise bishoboka habanje kuba igikorwa cyo kubanza kuvanamo Gaz kugira ngo babone uko bayikura mu muhanda.

Kuva iyi mpanuka yaba Polisi iri mu gikorwa cyo gukura iyi kamyo mu muhanda kugira ngo wongere kuba nyabagendwa.

Abava mu karere ka Rwamagana bajya mu mujyi wa Kigali n’abaturuka Kigali bagana Rwamagana Polisi yabagiriye inama yo gukoresha umuhanda Masaka- Kabuga n’umuhanda Umusambi- Intare Arena- Mulindi.

Polisi ivuga ko nisoza igikorwa cyo gukuramo iyi kamyo mu muhanda ukongera kuba nyabagendwa iri bubimenyeshe abagenzi.

SSP Irere asaba abatwara ibinyabiziga kugenda neza mu muhanda bubahiriza amategeko kugira ngo birinde impanuka kuko zitwara ubuzima bw’abantu ndetse bamwe bakazikomerekeramo.

Avuga ko Polisi izakomeza kwigisha no gukora ubukangurambaga muri gahunda ya Gerayo amahoro kugira ngo hakomeze gukumirwa impanuka ziterwa n’amakosa akorwa n’abashoferi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa