skol
fortebet

I Nyanza haravugwa urupfu rw’umusore wapfaye icupa ry’inzoga mu ntoki

Yanditswe: Wednesday 31, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugezi bavomaho amazi mu Mudugudu wa Rugwa, Akagari ka Nyabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi hasanzwe umurambo w’umusore w’imyaka 37, ubuyobozi buvuga ko basanze acigatiye icupa ririmo inzoga nke.

Sponsored Ad

Nyakwigendera yitwa Nsengumuremyi Athanase yari ingaragu ,akaba yaracumbitse mu mudugudu wa Karehe ho mu murenge wa Cyabakamyi ari naho avuka.

Aganira n’Umuseke,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yatangaje ko nyakwigendera byagaragaraga ko yari yanyoye.

Ati“Umurambo we twasanze afite ivide ririmo inzoga nkeya itarashiramo bigaragara ko harimo inzoga yariho anywa ariko atarayimaramo.”

Amakuru atangwa n’ubuyobozi avuga ko nyakwigendera yabanje kunywera inzoga mu kagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi anakomeje i Cyabakamyi hafi yaho atuye yongera kuzinywa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyo yazize.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Ibitekerezo

  • nanj nukwo boreb aho yanwerey kugira bameny ivyoboba baramuhoy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa