skol
fortebet

I Nyarugenge habereye impanuka ikomeye

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ahitwa Ryamakomari-Ruhango mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, habereye impanuka mu ma saa tanu zo kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nzeri 2023, imodoka irangirika cyane, ariko by’amahirwe uwari uyitwaye ararokoka.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali yatangarije Kigali Today ducyesha iyi nkuru ko iyi mpanuka ngo yatewe n’uko umushoferi wari utwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa Corolla, ifite Plaque RAB 366 H, yageze aho hantu hamanuka abura feri, ahitamo kugonga umukingo, umushoferi akomereka byoroheje.

Ati “Umushoferi yageze ahitwa Ryamakomari-Ruhango, abuze feri ayikubita ku mukingo imodoka irashwanyagurira. Uwo mushoferi yakomeretse byoroheje ahita ajya kwa muganga, imodoka yo yangiritse cyane bikomeye, ntacyo yaramuye rwose”.

Uwo muyobozi yavuze ko aho habereye iyo mpanuka, ari naho haherutse kubera indi yahitanye abantu batandatu, avuga ko muri uyu mwaka wa 2023, aho hantu habereye impanuka eshatu zikomeye.

Gitifu Ntirushwa, yagize ubutumwa agenera abakoresha uwo muhanda, ati “Ubutumwa natanga, ni ugushimira Polisi yashyizeho ya Camera igenzura umuvuduko w’imodoka, abantu bahageze bagomba kujya bagabanya umuvuduko, kuko ni ahantu hamanuka ariko hagendeka neza”.

Arongera ati “Iyo warangaye kandi wongeje umuvuduko, mu gihe uva aho hantu uhita ujya mu ikorosi, guhinduranya imiterere y’umuhanda iyo utahamenyereye birakugora, ari nabyo bikomeje guteza impanuka”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa