skol
fortebet

I Rubavu havumbuwe ibisasu mu murima w’umuturage

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage batuye mu Kagari ka Makurizo ho mu mudugudu wa Nyamugari mu
Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu bavumbuye ikirundo cy’ibisasu
byari bihishwe mu gishyinga cy’amabuye.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023, nibwo umuturage yagiye gushaka amabuye mumurima we atungurwa no kubona ikirundo cy’ibisasu bihishe muri shitingi.

Habonetse ibisasu 22 hamwe n’ibizingo by’insinga byari kumwe, abaturage
bahatuye bacyeka ko byaba byarasize bihishe n’abacengezi bari bahafite ibirindiro
mu gihe cy’intambara y’abacengezi.

Mvano Etienne umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Murenge wa Rugerero mu
Karere ka Rubavu uri mubakoze muri Cyanzarwe mu gihe cy’Intambara y’abacengezi, yatangarije Kigali To day ducyesha iyi nkuru ko agace kabonetsemo ibisasu kari gasanzwe gakorerwamo n’abacengezi bari bakuriwe n’uwitwaga Majoro
Mahoro, ariko baje gutsindwa bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo.

Yagize ati “Kariya gace karimo abacengezi baje gutsindwa mu mpera z’umwaka
wa 198 kugera mu ntangiriro z’umwaka wa 1999 mu kwezi kwa kabiri.”
Mvano yabwiye Kigali Today ko kugira ngo abacengezi batsindwe habaye ko
abaturage bitandukanya n’abacengezi.

“Habaye gusaba abaturage kwitandukanya n’abacengazi, bajyanwa kuri Paruwasi
ya Busasamana, nyuma bajyanwa Kanzenze, byorohera ingabo z’u Rwanda
kurwanya abacengezi babuze abaturage bari basanzwe babafasha basubira muri
Congo.”

Gutsindwa kw’abacengezi byatumye bahisha ibyo bari bafite batashoboye
guhungana, harimo amasasu basize batabye mu Rwanda, intwaro basize batabye,
ndetse mu murenge wa Cyanzarwe si ubwambere habonetse intwaro zishaje
zitaburuwe zari zarahishwe.

Intambara y’abacengezi yabye mu Rwanda kuva 1997 kugera 1999 mu bice
byahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, Gisenyi na Kibuye .

Inkuru ya KIGALI TODAY

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa