skol
fortebet

Ibitaro bya Nyarugenge byavuze ku musekirite wagaragaye arwana n’umurwaza

Yanditswe: Monday 13, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyarugenge bwatangaje ko bwitandukanyije n’umukozi ushinzwe umutekano mu Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge wagaragaye arwana n’umurwaza bapfa ko yanze ko yinjira ngo ajye kureba umugore we urwaye.

Sponsored Ad

Itangazo ibi bitaro byageneye ababigana nyuma y’aya mashusho yasakaye, byavuze ko iyi myitwarire idashyigikiwe n’ibi bitaro Kandi ko ihabanye n’indangagaciro zabo.

Byakomeje bigira biti"Nk’urwego rw’ubuzima twishimira kubona abatugana bakirwa neza,bagahabwa serivisi mu buryo bwiza,kandi bakarindwa guhungabanyirizwa umutekano mu buryo ubwo aribwo bwose."

Mu mashusho yagiye hanze kuri iki cyumweru, tariki ya 12 Ugushyingo, yagaragaje aba bombi baterana ibipfunsi,nyuma yuko uyu murwaza yashakaga kujya mu bitaro ku ngufu kureba umugore we wari wabyaye abazwe.

Uyu murwaza avuga ko hari hashize amasaha ane , umugore we ntacyo arashyira mu nda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa