skol
fortebet

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ibyari mu gikapu cy’a wamuntu warasiwe Kicukiro agiye gutema umusirikare

Yanditswe: Tuesday 24, Jul 2018

Sponsored Ad

Nyuma y’uko mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018, mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, umusirikare yarashe umuturage agahita apfa, igisirikare cy’u Rwanda mu ijwi ry’Umuvugizi w’Ingabo, cyasobanuye uburyo byagenze ndetse hanagaragazwa imbunda uwo muturage yatemye akoresheje umuhoro.

Sponsored Ad

Ibi bikimara kuba, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yari yemereye itangazamakuru ko byabaye ariko ko aza kubisobanura namara kumenya uko byagenze neza.

Nyuma yo gukusanya amakuru, mu masaha y’ijoro yaje gutangariza ikinyamakuru UKWEZI uko byagenze ndetse anagaragariza umunyamakuru ikimenyetso cy’imbunda yatemwe n’uwo muturage akoresheje umuhoro yari afite. Ana yanasobanuye ibindi basanze mu gikapu cy’uyu muturage.

Lt Col Innocent Munyengango ati: "Uwo musirikare rero yari ari mu kazi, abona umuntu ufite igikapu ashaka kumubaza ikiri mu gikapu nyine noneho undi aho kubimwereka ashaka guhunga, aho ahungiye abura inzira, umusirikare aramukurikira amugezeho nk’aho yanahagaze ahubwo cya gikapu aragifungura avanamo umupanga, avanyemo umupanga umusirikare amubonye ashaka kumwegera, undi arawumutemesha, umusirikare azamura imbunda... ]n’aho yatemesheje umuhoro ku mbunda haragaragara]"

Lt Col Munyengango kandi avuga ko mu gikapu cy’uyu muturage cyari kirimo umupanga, basanze harimo n’amabuye y’agaciro ya koruta (Coltan cyangwa columbite–tantalites) agera ku biro bitanu (5 Kg), ndetse ngo bivugwa ko aya mabuye y’agaciro nayo ashobora kuba yari yayibye.

Nk’uko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango akomeza abisobanura, uyu mugabo warashwe ntabwo inzego zishinzwe umutekano zashoboye kubona indangamuntu ye ngo barebemo imyirondoro ye, ariko bamusanganye ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) ari nayo baje kubonamo ko yitwa Iyakaremye.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda avuga ko ibyabaye babishyikirije izindi nzego zishinzwe kubikurikirana, gusa agashimangira ko ibyabaye byatumye uyu Iyakaremye anahatakariza ubuzima, umusirikare yabikoze mu buryo bwo kwirwanaho kuko yari arwanyijwe n’uyu muturage kandi umusirikare yari mu kazi ashinzwe ko gucunga umutekano.

Inkuru bifitanye isano : Kicukiro: Umusirikare yarashe umuntu wari ugiye kumutemesha umupanga

Ibitekerezo

  • AHA UBU NTIMUTUBESHYA KOKO?? KO BURIGIHE NYURA KUBASIRIKARI MFITE IGIKAPU KO NTAWURAMBAZA IBIRIMO, UWO KUKI YABIBAJIJWE? NONESE UWO MUSIRIKARI YARARI KURI BARIYERI ASAKA ABAHANYURA NYUMA UWO ARANGA?? SHA UBWOP BUSOBANURO NDUMVA BWUZUYEMO YA MAYERI, SIMPAMYAAKO UWO MUHORO NAYO MABUYE YAGAACIRO MUTABIMUGERETSEHO KBSA

    No no no, ntimukatubeshye iyombunda icyo gikomere ntago ari icyavuba plz nti mukaduhindure injiji!!!,nonese uwahitagaho wese afite igikapu yasakwaga?,umuntu yarashwe ku amanywa yihangu abantu bareba umuntu yarashwe mwamushyize cini yaurinzi(yicajwe hasi) murebe amashusho tv ababibonye twahasanze ibyo bavugaga,umuntu yarashwe isasu rya1 ahita arambarara hasi kuki ataziritswe ngo ajyanwe kwa muganga niba ntagahunda yo kwica yarihari then niyoroherwa ashyikirizwe ubutabera plz,kwica abantu nk’ibimonyo sibyo,plz,uRda rwuzuye ubwicanyi twararuhaze sirwo twifuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa