skol
fortebet

Iminsi 500 irihiritse Ukraine idasiba gusukwaho ibisasu n’Uburusiya bwayiteye

Yanditswe: Sunday 09, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu umunani bahitanywe n’ibisasu by’imbunda za rutura Uburusiya bwarashe mu mujyi wa Lyman mu karere ka Donetsk. Ibyo bisasu byakomerekeje abandi 13.

Sponsored Ad

Ingabo z’ Uburusiya zageragezaga gutsinsura iza Ukraine ariko zisubizwa inyuma nkuko byatangajwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine.

Iki gitero cyabaye mu gihe Ukraine yazirikanaga iminsi 500 ishize Uburusiya buyishoye mu ntambara.

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yazirikanye iyi munsi ari mu kirwa cyabohojwe cyitwa Snake Island kiri mu Nyanja y’Umukara.

Mu ijambo yageneye kuzirikana iyi minsi 500 ishize Uburusiya bushoje intambara kuri Ukraine, Ministri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Anthony Blinken yashimagije ukwihagararaho kwa Ukraine.

Yavuze ko ‘buri munsi abaturage bayo bagaragaza ubumwe, ubutwari no kudatezuka mu kurwana intambara yuzuye ubugome n’ubushotoranyi’ bashoweho n’Uburusiya.

Ku wa gatandatu ubwo yari akubutse mu ruzinduko yagiriye muri Turukiya, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yacyuye abantu batanu bahoze ari abayobozi b’ingabo za Ukraine ku rugamba rwo mu karere ka Mariupol.

Umuvugizi wa prezidansi y’Uburusiya, Dmitry Peskov, yamaganye irekurwa ryabo avuga ko Turukiya yishe amasezerano yo guhererekanya abanyururu hagati y’ibihugu byombi.

Peskov yavuze ko barekuwe kubera igitutu cy’ibihugu bya OTAN biteganya gukora inama mu cyumweru gitaha, Ukraine ikaba itegerezanyije amatsiko kuzinjira muri uyu muryango wo gutabarana w’ibihugu by’Uburayi n’Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa