skol
fortebet

Imodoka itwara abagenzi yari ihiriye Nyabugogo

Yanditswe: Friday 16, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 16 Ukuboza 2022, bisi itwara abagenzi ya sosiyete Jali yahiriye i Nyabugogo, Polisi iyizimya itarakongoka.
Amakuru dukesha Radio Rwanda avuga ko nta mugenzi wagiriyemo ikibazo kuko Polisi yatabaye iki kibazo kikibaho.
Nkuko amafoto yashyizwe hanze na RBA abigaragaza,iyi modoka yari ihiye ni imwe mu modoka nini zitwara abagenzi benshi hirya no hino.
Iyi modoka yafashwe n’inkongi ihereye mu gice cy’inyuma ku mapine y’inyuma, bamwe mu bamenyereye (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 16 Ukuboza 2022, bisi itwara abagenzi ya sosiyete Jali yahiriye i Nyabugogo, Polisi iyizimya itarakongoka.

Amakuru dukesha Radio Rwanda avuga ko nta mugenzi wagiriyemo ikibazo kuko Polisi yatabaye iki kibazo kikibaho.

Nkuko amafoto yashyizwe hanze na RBA abigaragaza,iyi modoka yari ihiye ni imwe mu modoka nini zitwara abagenzi benshi hirya no hino.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi ihereye mu gice cy’inyuma ku mapine y’inyuma, bamwe mu bamenyereye iby’imodoka bakavuga ko bishobora kuba byatewe n’ubushyuhe bw’imodoka.

Benshi bashimye polisi y’u Rwanda kuba yahagereye igihe ntihagire umuntu uhasiga ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa