skol
fortebet

Impanuro z’ Umugaba Mukuru wa RDF ku nzego z’umutekano zigiye muri Mozambique

Yanditswe: Sunday 16, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh Muganga, yahuye ndetse agenera ubutumwa inzego z’umutekano ziteguye koherezwa mu Ntara ya Cabo Delgado, iherereye mu majyaruguru ya Mozambique.

Sponsored Ad

Lt Gen Mubarakh Muganga yahuye n’aba bagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023 mu kigo cya gisirikare cya Kami.

Yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.

Umugaba Mukuru yibukije abagize inzego z’umutekano ko kwitanga na disipulini, ari urufunguzo rwo kugera ku ntsinzi mubyo bakora byose.

Yababwiye kandi ko bagomba kuzirikana ko Inshingano bafite ari imwe yo gukomeza gushyigikira inzego z’ubuyobozi za Mozambique, mu bikorwa bya gisirikare ndetse n’umutekano.

Lt Gen Mubarakh yabasabye ko bagomba no gushyigikira Mozambique mu bikorwa byo kongera kuvugurura urwego rw’umutekano.

Yababwiye kandi ko bagenzi babo bagiye gusimbura bakoze akazi gakomeye Kandi ko bagomba gukomerezaho.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye koherezwa Muri Mozambique bishingiye ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Mozambique.

Izi nzego z’umutekano z’u Rwanda zizaba ziyobowe na Maj Gen Alexis Kagame.

Muri Nyakanga umwaka wa 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado. Kugeza ubu ababarirwa mu 2 500 nibo bari muri ibyo bikorwa aho bafatanya na bagenzi babo bo mu nzego z’umutekano za Mozambique.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa