skol
fortebet

Impunzi z’ Abanyekongo zateye amabuye abapolisi b’ u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 02, May 2018

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko abapolisi bacunze umutekano mu nkambi ya Kiziba yo mu karere ka Karongi u Rwanda rucumbikiyemo impunzi zaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo impunzi zabateye amabuye n’ ibyuma.

Sponsored Ad

Ibinyujije ku ruba rwa Twitter yagize iti “Polisi y’ u Rwanda ikomeje igikorwa cyo kubungabunga umutekano mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, hagamijwe kubahiriza amategeko no kugarura ituze mu mpunzi. Uyu munsi abaturage biganjemo abasore bateye amabuye n’ibyuma abapolisi bakora irondo, 23 muri bo bafashwe bashyikirizwa ubugenzacyaha. Polisi irakangurira impunzi kubaho mu ituze, kubahiriza amategeko no kubaha abashinzwe umutekano nk’abandi baturarwanda.”

Izi mpunzi muri Gashyantare uyu mwaka wa 2018 zarigaragambije zisaba ko zakongererwa ibiribwa biteza akavuyo bituma polisi y’ u Rwanda ikoresha imbaraga abagera ku 8 bahasiga ubuzima abandi barenga 100 batabwa muri yombi.

Nyuma y’ iminsi amakuru avuga ko muri iyi nkambi hagarutse umutekano nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko abapolisi bo mu Rwanda basubiye muri iyi nkambi gucunga umutekano.

Ubwo iyi myigaragambyo yabaga hari amakuru yavuzwe ko muri izi mpunzi harimo abiyita impunzi atarizo ahubwo icyo bagamije ari ukugumura impunzi no guteza umutekano muke.

Polisi y’ u Rwanda mu ntabwo yatangaje niba nta bakomeretse uko izo mpunzi zongeraga gukora igisa n’ imyigaragambyo zigatera amabuye n’ ibyuma abapolisi bari mu kazi kabo.

Ibitekerezo

  • Ariko se ko impunzi zikomeje kwitwara nabi zirabiterwa niki? abazishinzwe bazegere bumve ibibazo zifite.

    Mukomeze muhobagire wagirango murikubwira ibigoryi bidatekereza

    Ariko se ibi ni ibiki! Abantu ntibubaha n’igihugu cyabakiriye! Bibwira se ko impunzi ziri hejuru y’amategeko? Nibarebe Convention de Génève na Droit rwandais bamenye aho uburenganzira bwabo butangirira n’aho bugarukira! Baratinyuka bakarwanya abaturindira umutekano! Ino ni I Kigali si Kinshasa!

    Ariko se ibi ni ibiki! Abantu ntibubaha n’igihugu cyabakiriye! Bibwira se ko impunzi ziri hejuru y’amategeko? Nibarebe Convention de Génève na Droit rwandais bamenye aho uburenganzira bwabo butangirira n’aho bugarukira! Baratinyuka bakarwanya abaturindira umutekano! Ino ni I Kigali si Kinshasa!

    Nagizengo mugiye kutwereka amafoto batera amabuye mbega itangazamakuru nkabona tuba aba 173/180

    ubundi se ibi babikora kuba police ba congo?ariko hano barigira nkaho ari agace ko gukiniramo,babashakire ahandi mukindi gihugu bajya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa