skol
fortebet

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zakoze imyigaragambyo isaba amahanga ikintu gikomeye

Yanditswe: Monday 12, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda ziri mu nkambi ya Kigeme,mu karere ka Nyamagabe, zakoze imyigaragambyo mu mahoro, zisaba Leta ya Congo n’amahanga kubafasha gusubira mu gihugu cyabo ndetse RDC igahagarika ubwicanyi bwibasiye bene wabo basigaye mu gihugu.
Izi mpunzi zamaganye UN ku guceceka kuri Jenoside iri gukorerwa Abatutsi muri RDC.
Izi mpunzi zari zifite ibyapa byamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri RDC bashinjwa ko ari abanyarwanda.
Abigaragambya (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda ziri mu nkambi ya Kigeme,mu karere ka Nyamagabe, zakoze imyigaragambyo mu mahoro, zisaba Leta ya Congo n’amahanga kubafasha gusubira mu gihugu cyabo ndetse RDC igahagarika ubwicanyi bwibasiye bene wabo basigaye mu gihugu.

Izi mpunzi zamaganye UN ku guceceka kuri Jenoside iri gukorerwa Abatutsi muri RDC.

Izi mpunzi zari zifite ibyapa byamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri RDC bashinjwa ko ari abanyarwanda.

Abigaragambya basubiragamo amagambo yo gusaba ko benewabo bari kwicwa Leta irebera, bahabwa ubutabera.

Ku rundi ruhande,abantu benshi babonetse mu mihanda mu mujyi wa Bunagana ugenzurwa n’umutwe wa M23, bamagana ’’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi’’ mu burasirazuba bwa Congo.

Ku ruhande rw’impunzi mu Rwanda, John Nsengiyera ubahagarariye yabwiye BBC ko ibyo bakoze ari “urugendo rw’amahoro” rwo kwamagana ko “benewacu twasize muri Congo barimo kwicwa nabi.”

Nsengiyera ati: “Bari gukorerwa jenoside i Minembwe, Rutshuru, Beni n’ahandi muri Nord na Sud Kivu, kandi natwe turi hano turambiwe ubuhinzi.”

Ku ruhande rw’i Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru, bamwe mu bahatuye nabo bagaragaye mu mihanda bamagana "ubwicanyi ku batutsi n’ivangura rikorerwa abavuga Ikinyarwanda".

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo baturage bavuga ko aho M23 igenzura hari amahoro.

Umutwe wa M23 uvuga ko Abatutsi, abasa nabo, hamwe n’abavuga Ikinyarwanda barimo kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo. Ivuga ko ari ‘jenoside’ barimo gukorerwa.

Abategetsi ba Congo bagiye bahakana ko hari ubwicanyi cyangwa ivangura byibasira abatutsi cyangwa abavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bw’igihugu.

Nsengiyera we avuga ko icyo bifuza ari “ubutabera” no kuba umuryango mpuzamahanga “wasaba leta guhagarika ubwicanyi kuri benewacu”.

I Bunagana, uretse iyi myigaragambyo, umutwe wa M23 wateguye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere.

Kuva mu cyumweru gishize hari agahenge mu bice bitandukanye byaberagamo imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro muri Rutshuru.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 80 z’abanye-Congo ziganjemo izihamaze imyaka isaga 25.

Hashize iminsi mike Umuryango w’Abibumbye utanze umuburo ko nihatagira igikorwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuba Jenoside ku baturage b’iki gihugu bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu butumwa uyu muryango washyize hanze wavuze ko "Imvururu ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ikimenyetso cy’uko hakiri uburyo butuma urwango rwavuyemo Jenoside mu bihe byashize rukomeza guhererekanwa."

Loni yatanze uyu muburo mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi hari imvugo zibiba urwango ku baturage bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’ibikorwa bibibasira.

Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo M23 isanzwe n’ubundi irwanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda yuburaga imirwano.

Abaturage bavuga Ikinyarwanda bagize 5 % by’abaturage bose ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biganje mu Burasirazuba bw’igihugu, muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Amateka agaragaza ko aba baturage bamwe bisanze muri Congo kuko ubutaka bari batuyeho bwashyizwe kuri icyo gihugu buvuye ku Rwanda n’u Burundi ubwo hacibwaga imipaka mu nama y’i Berlin yagabanyije Afurika mu 1884.

Abandi bahagiye mu gihe cy’ubukoloni bajyanywe n’Ababiligi kujya gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro no gushakira abakoloni ubundi butunzi bagumayo gutyo.

Kugeza ubu icyo benshi bakomeje kwibaza ni impamvu y’ukwibasirwa kw’aba baturage bavuga Ikinyarwanda n’urwango rukomeye andi moko yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kugirira Abatutsi.

Ikibazo cy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyatangiye kuzamuka cyane nyuma y’ubwigenge bwa Congo mu 1960 ubwo hagabanywaga ubutaka, abiyita Abanye-Congo gakondo bashaka kubwima abavuga Ikinyarwanda bafataga nk’Abanyamahanga.


Ibitekerezo

  • Abatutsi ba Congo nibatabarwe nyabuneka hakirikare nahubundi nabo barigukorwa genocide kandi barahashirira pe,u Rwanda na Amarica nuburayi nimutabare murengere abasigaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa