skol
fortebet

Indege ya Uganda yibeshye irasa ku basirikare ba RDC bamwe barakomereka bikabije

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare benshi ba RD Congo bakomerekeye mu kwibeshya kwabaye bigatuma indege ya Sukhoi-30 y’Igisirikare cya Uganda irasa ku birindiro bya FARDC itabishaka.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,tariki ya 16 Mutarama, ahagana saa moya za mu gitondo ku muhanda wa Eringeti-Komanda.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyatangaje ko cyahawe amakuru yizewe cyane, avuga ko habaye kwibeshya, iyi ndege irasa ku basirikare ba RDC, umwe muri bo acika amaguru yombi, abandi benshi barahungabana.

Uwatanze amakuru yagize ati “Ni ubwa gatatu ingabo zacu zirwanira mu kirere zirashe ibirindiro bya FARDC, kandi batangiye kudutakariza icyizere ku mikorere yacu yo ku rugamba.”

Yasobanuye ko impamvu aya makosa aba ari uko ibisirikare by’ibihugu byombi byananiwe guhuza ibikorwa byabyo. Ati “Impamvu y’ibi bibazo ni ubushobozi buke bwo guhuza ibikorwa.”

Abajijwe kuri iki kibazo, umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda, Col Deo Akiiki yavuze ko ari mu nama. Ntabwo yigeze asubiza ubutumwa bwa Chimpreports kuri aya makuru

Prezida Museveni,yavuze ko indege z’intambara za Uganda ziri muri RDC by’umwihariko muri teritwari ya Mambasa.

Ingabo za Uganda na Kongo zihuriye muri ‘Operation Shujaa’ yatangiye kuwa 30 Ugushyingo 2021,igamije gusenya umutwe wa ADF uri mu Burasirazuba bwaCongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa