skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda n’u Bufaransa zemeranijwe kuzamura ubufatanye

Yanditswe: Saturday 17, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ari kumwe n’Uhagarariye Inyungu z’Ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, baganira ku gukomeza kongerera ingufu n’ imikoranire hagati y’Ingabo.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ari kumwe n’Uhagarariye Inyungu z’Ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, baganira ku gukomeza kongerera ingufu n’ imikoranire hagati y’Ingabo.

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, mu itangazo bwashyize hanze, bwavuze ko yari aherekejwe n’uhagarariye inyungu za gisirikare mu Rwanda, Col Nicolas Dufour.

Baganiriye ku buryo bwo kongerera ingufu imikoranire isanzweho mu by’ingabo.”

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura yagiriye uruzinduko mu Bufaransa, yakirwa na mugenzi we w’iki Gihugu yari agendereye, Gen Thierry Burkhard; banagirana ibiganiro.

Ni ikiganiro cyagarutse bibazo by’umutekano muri Afurika yo Hagati n’iyo mu majyepfo, ndetse banaganira ku mubano wa gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda yaganiriye n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bufaransa nyuma y’igihe gito ubutabera bw’u Bufaransa, butangarije ko buhagaritse iperereza ryakorwaga ku bari abasirikare b’iki Gihugu bari bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ubushinjacyaha bw’u Bufaranda, bwahagaritse iri perereza buvuga ko bwabuze ibimenyetso bigaragaza ko abo abasirikare baba baragize uruhare yaba urwo gufasha, urwo guha inkunga abakoraga Jenoside cyangwa urundi urwo ari rwo rwose.

Ni icyemezo kitanyuze abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, banakunze kugaragaza uruhare rw’abo basirikare bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994 aho bafashije Interahamwe n’abandi bari bamaze gukora Jenoside, guhungira mu cyahoze ari Zaire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa