skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda zerekeje Cabo Delgado gusisimbura bangenzi babo basoje misiyo

Yanditswe: Monday 31, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bw’amahoro.
Iri tsinda ry’inzego z’umutekano ryahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe riyobowe na Maj Gen Alexis Kagame aho rigize icyiciro kimwe mu bandi barenga 2000 bari mu ntara ya Cabo Delgado.
Mbere yo guhaguruka,Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent yabibukije ko bagomba guhora (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bw’amahoro.

Iri tsinda ry’inzego z’umutekano ryahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe riyobowe na Maj Gen Alexis Kagame aho rigize icyiciro kimwe mu bandi barenga 2000 bari mu ntara ya Cabo Delgado.

Mbere yo guhaguruka,Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent yabibukije ko bagomba guhora bibuka guharanira umuhate mu kazi, ikinyabupfura, ubwitange no kwicisha bugufi mu gihe bafasha abaturage bo muri Cabo Delgado.

Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereza inzego z’umutekano muri iki gihugu kubera umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi aho u Rwanda rufasha Mozambique guhashya ibyihebe byari byaribasiye iyi ntara yo mu majyaruguru y’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa