skol
fortebet

Inkuba zimaze kwica abantu 273 mu Rwanda mu myaka 5 ishize

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yavuze ko abantu 273 bahitanywe n’ibiza by’o gukubitwa n’Inkuba mu gihugu hose mu gihe cy’imyaka 5 ishize, abandi 882 barakomereka.
Iyi minisiteri yavuze ko Uturere tuza ku isonga muri ibi biza ari Karongi na Rutsiro.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko ikomeje gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo.
Munyaneza Celestin utuye mu Murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro we n’umugore we Ntawugashira Genevieve, bamaze imyaka 2 bahuye n’ikibazo aho inkuba (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yavuze ko abantu 273 bahitanywe n’ibiza by’o gukubitwa n’Inkuba mu gihugu hose mu gihe cy’imyaka 5 ishize, abandi 882 barakomereka.

Iyi minisiteri yavuze ko Uturere tuza ku isonga muri ibi biza ari Karongi na Rutsiro.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko ikomeje gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo.

Munyaneza Celestin utuye mu Murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro we n’umugore we Ntawugashira Genevieve, bamaze imyaka 2 bahuye n’ikibazo aho inkuba yahitanye umuhungu wabo w’imyaka 19 wigaga mu mashuri yisumbuye.

Ibi ni nako bimeze kuri Ntezirizaza Isidori umaze ibyumweru 2 nawe inkuba ihitanye umwana we w’imyaka 4, ubwo bari bugamye mu rugo n’umuryango we.

Aba baturage na bagenzi babo bagizweho ingaruka n’inkuba, baribaza impamvu hari uturere twibasirwa n’inkuba kurusha ahandi mu gihugu.

Inkuba ni ingufu z’amashanyarazi yirema mu kirere mu gihe cy’imvura, bikagaragazwa n’umurabyo nyuma bigaturika.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibiza mu karere ka Rutsiro, Aime Adrien Nizeyimana avuga ko ibi biza by’inkuba byibasira aka karere.

“Hari ukuntu umuntu aba ahagaze inkuba yinjira mu kirenge kimwe igakomeza no mu kindi kirenge ikajya mu butaka ikikomereza icyo gihe umuntu arapfa, niyo mpamvu amatungo akenshi akubitwa n’inkuba kuko ntafite uburyo bwo kwihisha, buri gihe uko inkuba ikoze ku butaka isanga ya matungo ahagaze amaguru n’amaboko atagaranye, inkuba ihita ica muri ayo maguru n’amaboko itungo rigahita ripfa.”

Ese kuki aka karere ka Rutsiro kari mu twibasirwa n’inkuba cyane?

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Philippe Habinshuti asobanura ko hari ubushakashatsi burimo gukorwa ku mpamvu y’inkuba zibasira aka karere ka Rutsiro.

Uyu muyobozi asaba abaturage kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego zishinzwe kurwanya ibiza yo kwirinda inkuba.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi igaragaza ko mu myaka 5 ishize uhereye 2018 kugeza 2022 mu gihugu hose inkuba zahitanye abaturage 273 abandi 882 irabakomeretsa, inzu 37 zarangiritse inka 404 zarapfuye n’amatungo magufi 127.

Ku isonga mu kugira abantu benshi bahitanwe no gukubitwa n’inkuba,haza Akarere ka Karongi hapfuye 28, Nyaruguru 27, Burera 18 na Rutsiro 17.

Gusa mu myaka 10 ishize Akarere ka Rutsiro niko kaza ku isonga kuko abagera kuri 51 bahitanwe n’inkuba ni ukuvuga 2/3 by’abapfuye mu gihugu hose bishwe n’inkuba.

IVOMO:RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa