skol
fortebet

Intumwa zo mu birwa bitatu by’Afurika zashimishijwe na serivisi za Isange one stop center

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Intumwa 10 zo mu birwa bitatu nka bimwe mu bihugu by’Afurika zavuze ko bikwiye ko ibihugu bikurikiza urugero rwiza rw’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana; hifashishijwe uburyo bukoreshwa n’ikigo Isange one stop center. Aba bashyitsi bo mu birwa bya Comores, Sao Tome na Principe na Cap Vert babivuze tariki ya 1 Ukuboza, ubwo bari bamaze gusura Isange one stop center ikorera mu bitaro bya Kacyiru mu karere ka Gasabo.
Uru ruzinduko rwabo rubaye nyuma y’iminsi (...)

Sponsored Ad

Intumwa 10 zo mu birwa bitatu nka bimwe mu bihugu by’Afurika zavuze ko bikwiye ko ibihugu bikurikiza urugero rwiza rw’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana; hifashishijwe uburyo bukoreshwa n’ikigo Isange one stop center. Aba bashyitsi bo mu birwa bya Comores, Sao Tome na Principe na Cap Vert babivuze tariki ya 1 Ukuboza, ubwo bari bamaze gusura Isange one stop center ikorera mu bitaro bya Kacyiru mu karere ka Gasabo.

Uru ruzinduko rwabo rubaye nyuma y’iminsi micye mu Rwanda hasojwe inama yigaga ku ruhare rw’abagore bo mu nzego z’umutekano ku mugabane wa Afurika mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Umwe mu myanzuro y’iyo nama wasabaga ibihugu byose bya Afurika gukurikiza urugero rwiza rw’u Rwanda binyuze muri Isange one stop center mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuhuzabikorwa wa Isange one stop center Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire, niwe wakiriye aba bashyitsi. Yabasobanuriye ndetse abereka ahantu hose hatangirwa serivisi za Isange one stop center. Basobanuriwe serivisi zihabwa uwahohotewe; kuva akihagera kugera avuye muri iki kigo; izo serivisi zikaba zerekeranye no gufasha abahohotewe mu by’ubuvuzi, ubujyanama, ubutabera n’izindi.

Aba bashyitsi, bavuze ko intera u Rwanda rugezeho ishimishije mu gufasha abahohotewe no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Bari mu gihugu cyacu mu ruzinduko rugamije kwihera ijisho ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere urwego rw’ubuzima n’izindi nzego.

Toma Valdez ni umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuzima muri Cap Vert yagize ati:” jyewe natangajwe cyane n’uburyo mu Rwanda, abayobozi bafite ubushake n’uruhare mu kurwanya ihohoterwa”.

Aba bashyitsi kandi banashimiye Polisi y’u Rwanda kubera uruhare ifite mu kurirwanya, ndetse no kuba abapolisi ubwabo bafatanya n’abaturage n’izindi nzego mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Moinour Ahmend Saidi Hassan ni umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’ubuzima mu birwa bya Comores yagize ati:” ntibisanzwe bimenyerewe ko abantu bo mu nzego z’umutekano ubasanga mu bikorwa byo kwitaho abarwayi, kubagira inama ndetse no gufasha abahohotewe. Nshimishijwe n’ubunyamwuga ndetse n’urukundo biranga abakozi b’iki kigo cya Isange one stop center”.

Aba bashyitsi kandi banasuye n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, ndetse n’Ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda n’ikigo cyaryo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa