skol
fortebet

Isoko ryo mu Miduha ryahiye ibintu byinshi birakongoka

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nzeri 2023,isoko riherereye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo,mu karere ka Nyarugenge ryafashwe n’inkongi, yangiza inzu zicururizwamo ibintu bitandukanye.

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bari aho inkongi yabereye, bavuze ko bashidutse amwe mu maduka yo muri iri soko afashwe n’inkongi noneho abacuruzi bari bari gukoreramo bakizwa n’amaguru abandi barwana no kuzimya.

Abahacururiza bavuga ko umuriro watangiye uturutse ku muntu wari uri gusudira aho bakeka ko habaye ikibazo cy’umuriro arangije.

Icyakora bavuze ko inkongi yabaye uyu yagiye.Iyi nkongi yatangiye Saa Saba imara iminota 40.

Ibyacuruzwaga ahafashwe n’inkongi byose byahiye aho abaturage basabye Leta ubufasha kuko ngo abenshi bari barafashe inguzanyo.

Imodoka z’Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya Inkongi n’Ubutabazi zahise zihagera zitangira kuzimya iyi nkongi itarangiza ibintu byinshi.

Kugeza magingo aya ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi ndetse ntacyo polisi iratangaza kuri iyo nkongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa