skol
fortebet

Kamonyi: Impanuka iguyemo abana batatu bari bavuye ku ishuri

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2018

Sponsored Ad

Abanyeshuri bane bari bavuye kwiga bagongewe n’ imodoka mu murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi mu muhanda Kamonyi -Kigali, batatu bahita bitaba Imana, undi umwe na Shoferi barakomereka bajyanwa mu bitaro.
Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Prado ifite purake RAD 313 I, yabaye mu masaha ya saa sita, ubwo abo bana bavaga ku ishuri berekeza iwabo.Iyi modoka yavaga mu bice bya Muhanga yerekeza i Kigali.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda CSP Emmanuel Kabanda yatangaje ko (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri bane bari bavuye kwiga bagongewe n’ imodoka mu murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi mu muhanda Kamonyi -Kigali, batatu bahita bitaba Imana, undi umwe na Shoferi barakomereka bajyanwa mu bitaro.

Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Prado ifite purake RAD 313 I, yabaye mu masaha ya saa sita, ubwo abo bana bavaga ku ishuri berekeza iwabo.Iyi modoka yavaga mu bice bya Muhanga yerekeza i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda CSP Emmanuel Kabanda yatangaje ko iyi mpanuka yemeje ko batatu bahise bitaba Imana abandi bagakomereka bikomeye.

Yagize ati "Nibyo koko mu masaha ya Saa sita mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira habereye impanuka, ihitana abana 3 b’abanyeshuri bari bavuye ku ishuri undi umwe ndetse na shoferi wari utwaye imodoka barakomereka ubu bakaba bari mu bitaro."

CSP Emmanuel Kabanda yakomeje avuga ko kugeza ubu hakiri gukorwa ubutabazi bw’ibanze, hakaba hatarakorwa iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka imaze guhitana ubuzima bw’abana b’abanyeshuri.

Ibitekerezo

  • IZIMODOKA ZIBIFI BININI CG ABAKIRE BAZAZISHYIREMO SPEED GOVERNOR NAZO KUKO BAKABYA KUGURUKA NKAHO HARAHO BATABAYE KBSA BIGIZE BA NDAKUMIRWA BARAKABYA CYANE, DOREKO IBIMODOKA NKABIRIYA BYIBIFARU POLICE NAYO ITINYA KUBIHAGARIKA KDI HARUBWO BIBA BITWAWE NABATARI TAYARI!!!!

    Uwo
    muryango. Wageze abo bana. Bihangane
    Kuko abo impanuka yabereye ndahazi
    Ndasaba ko police. Yazashyiramo Wa&+

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa