skol
fortebet

Kamonyi:Umugabo wicishije isuka umugore we agahunga yafashwe n’abaturage

Yanditswe: Thursday 04, Feb 2021

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangaje ko bwafashe Ntigurirwa Daniel wari umaze amasaha ashakishwa nyuma yo kuburirwa irengero bikekwa ko yishe umugore we amukubise isuka mu mutwe.

Sponsored Ad

Uwo mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we witwa Uwimana Florence mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Kayonza bafitanye abana babiri.

Bivugwa ko Ntigurirwa yatashye ahagana saa Munani z’ijoro kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we wari umaze kumukingurira, akimara kumwica ngo yahise atoroka.

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahageze zisanga uwo mugabo yamaze gucika, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko Ntigurirwa yafashwe n’abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, bamubonye batamuzi baramukeka baramufata, bahita bamushyikiriza umurenge ari na wo wamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri uyu murenge aribo bafashe Ntigurirwa.

Yakomeje agira ati “Bamubonye akerakera kubera ko bafashe ingamba z’uko umuntu bazajya babona batamuzi bazajya bamushyikiriza mudugudu."

"Bahamagaye mudugudu bati tubonye uyu muntu ariko turabona tutamuzi, kubera ko Mudugudu yari afite ifoto amubonye ahita abona ari wa mugabo.”

Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Inkuru bifitanye isano: Kamonyi: Hari gushakishwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa