skol
fortebet

Karongi: Abagabo babiri bari bagiye guha abapolisi 20 000 barafunze

Yanditswe: Friday 24, Aug 2018

Sponsored Ad

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashari mu murenge wa Gashari, mukarere ka Karongi hafungiye abamotari babiri aribo, Mukurarinda Athanase w’imyaka 35 y’amavuko na Nshimiyimana Samuel w’imyaka 21 y’amavuko, bakekwa ho guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi mamkumyabiri (20 000 frw) ngo arekure moto TVS RC 450C yafashwe itagira ibyangombwa.

Sponsored Ad

Iyi moto yafashwe kuwa gatatu tariki 22 Kanama ifatirwa mu kagari Ka Birambo mu murenge wa Gashari itwawe na Nshimiyimana Samuel wari ukuye umugenzi mu murenge wa Mutuntu amuzanye i Gashari adafite uruhushya rwo gutwara Moto , ndetse na Moto idafite ibyangombwa biyiranga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko Nshimiyimana Samuel yafashwe biturutse kumakuru yatanzwe n’abamotari bakorera muri santeri ya Birambo.

Yagize ati: ’’Nshimiyimana akigera i Gashari bagenzi be b’abamotari babonye batamuzi bihutiye kumwegera bamubaza aho akorera arahababwira bamubajiji ibyangombwa basanga ntabyo afite niko guhita bitabaza Polisi.’’

CIP Gasasira avuga ko Mukurarinda Athanase usanzwe ari umumotari aha mu murenge wa Gashari we akurikiranyweho ubufatanyacyaha mugikorwa cyo gutanga ruswa.

Yongeye ati:’’ Mukurarinda yahise atwara Nshimiyimana kuri moto ye, amujyanye kuri sitasiyo ya Polisi Gashari, ajyenda amubwira ko amuha ibihumbi 50,000frw ubundi akabimugiramo kuri Polisi moto ye bagahita bayimusubiza. Ariko bagerayo batarabyumvikana ho neza.’’

CIP Gasasira akomeza agira ati: ”Nyuma yo kubona nta byangombwa moto ifite bahise bayifata ndetse na nyirayo, hanyuma Mukurarinda Athanase wari uzanye Nshimiyimana, azamura inote enye za bitanu mu mufuka agerageza kuyaha umupolisi warubakiriye ngo amusubize moto ye, niko guhita bafatwa”.

Ubu aba bombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Gashari aho barigukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB).

CIP Gasasira asoza asaba abaturage kuba maso bakarwanya ruswa batanga amakuru y’aho igaragaye.

Yagize ati:’’ Ingaruka zaruswa zigera kuri benshi kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikimakaza akarengane, itonesha n’icyene wabo uwagombaga guhabwa serivisi ntabe ariwe uyibona kuyirwanya bikwiye kuba ibya buri wese, yihutira kumenyesha inzego z’ubuyobozi zimwegereye amakuru y’aho igaragaye.’’

CIP Gasasira yaboneyeho gushimira aba bamotari batanze amakuru, abizeza k ko Polisi iri maso yiteguye guhangana n’abakora ibyaha bitwaje gutanga ruswa mugihe babifatiwe mo.

Aba bombi baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 641 y’ igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho iteganya igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Ibitekerezo

  • Nibahanirwe icyaha bakoze basabe nareta imbabazi kuko barenze kunshingano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa