skol
fortebet

Karongi: Bafashe abasore bibye ibitoki babategeka kubihekenya ari bibisi

Yanditswe: Friday 15, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru y’abasore babiri bafatanywe ibitoki bibye bagategekwa kubihekenya ari bibisi.

Sponsored Ad

Byabereye mu Mudugudu wa Cyimana Akagari ka Kibilizi Umurenge wa Rubengera ku wa 13 Ukuboza 2023.

Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo nibwo umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Cyimana yageze mu rutoki rwe asanga abajura bamutemeye ibitoki by’inyamunyo byari bitarakomera barabitwara.

Ubwo we na bagenzi barimo bashakisha ngo bamenye aho ibyo bitoki byarengeye, bahuye n’ abanyerondo bo mu Mudugudu wa Ndengwa bahana imbibi bashoreye abasore babiri bafite ibitoki bibye, babajyanye kuri polisi.

Aba baturage bahise bazabiranywa n’uburakari bambura ibyo bisambo abanyerendo babitegeka guhekenya ibyo bitoki ari bibisi.

Umwe mu baturage bari aho ibi byabereye yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko muri aka gace hamaze iminsi hari ikibazo cy’insoresore zataye amashuri ziba ibitoki mu mirima zikajya kubigurisha.

Ati “Umuntu aba afite igitoki mu murima arindiriye ko kizakomera ngo agiteme yahagera agasanga bakibye. Abaturage babonye abo basore bagira umujinya barabibahekenyesha.”

Mugenzi we yavuze ko bahisemo kujya bihanira abajura kuko iyo babajyanye kuri polisi bahita barekurwa batamazemo kabiri.

Ati "Bariya basore ndabazi, ni ibisambo si ubwa mbere bibye ni ibirara bisanzwe bizwiho iyo ngeso, biba mu isoko rya Kibilizi basanzwe bazwiho kwiba ibitoki bakabigurisha.”

Si ubwa mbere abaturage bo muri aka gace bafashe umuntu bakekaho ubujura bagahitamo kumwihanira kuko baherutse gufatana umusore ihene yibye bakamuha igihano cyo kuyiheka ku mugongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine ntiyabonetse ngo avuge ku ngamba aka karere gafite mu gukumira ingeso yo kwihanira ariko ntiyaboneka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa