Karongi :Haturikirijwe ‘Gerenade’ ebyiri

Amakuru   Yanditswe na: Editor 28 October 2017 Yasuwe: 2101

Karongi- Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017 Mu kagari ka Bisesero, umurenge wa Rwankuba habonwe ‘Grenades’ zo mu bwoko bwa Tortoise.

Mu gitondo cy’uyu munsi ahagana saa tatu nibwo Umugabo witwa Ndayisaba Emmanuel yatoraguye ‘Grenades’ bahita bazishyikiriza inzego z’umutekano ziraturitswa.

Lt Col Munyengango Innocent, umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda, RDF amaze kubwira UMURYANGO ko ataramenya byinshi bijyanye n’izo Granades ariko muri kariya gace ka Karongi hakunze gutoragurwa Grenades nyinshi.

Yasabye abaturage kugira amacyenga y’ikintu cyose babonye kandi bakamenyesha inzego z’umutekano kuri buri kimwe cyose bashidikanyijeho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Eulade Gakwaya abwiye UMURYANGO ko umuturage yatoraguye Grenades kandi ko zari mu gatambaro, ubuyobozi n’abaturage bagahita bamenyesha inzego z’umutekano. Inzego z’umutekano zaturikije izo gerenade kugira ngo hatagira uwo zibangamira.

Bivugwa ko mbere y’uko iki gikorwa kiba,inzego z’umutekano zabanje kumenyesha abaturage kugirango hatagira uhungabana.Si ubwa mbere muri aka kagari ka Bisesero hatoraguwe gerenade.

Inzego z’umutekano zahise zituritsa izo ’Gerenade’

Author : Editor

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gakuba

    nugukurikirana hakarebwa niba Zara hagiye muli 94 cyangwa harukundi zahageze urebye, igitambaro ziri ho niba kimaze, imyaka 23 mugitaka cyangwa kumusozi

    3 months ago

Inzindi nkuru

Kirehe: Gitifu afunzwe acyekwaho gutera inda umwana w’ imfubyi wamukoreraga...

Umugabo w’ imyaka 35 uyobora kamwe mu tugari two mu karere ka Kirehe yatawe...
16 February 2018 Yasuwe: 1305 0

Ngoma: Hari amafarumasi yafatiwemo imiti yarengeje igihe

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ngoma bwakoze igenzura busanga amwe mu mafarumasi...
14 February 2018 Yasuwe: 315 0

Gakenke: Igisasu cyakomerekeje batanu aho bivugwa ko hahoze ibirindiro bya...

Abaturage batanu muri 150 barimo bahanga umuhanda mu Murenge wa Kivuruga mu...
13 February 2018 Yasuwe: 1223 0

Gatsibo: Pasiteri yaburiwe irengero nyuma gutera inda imfubyi yareraga...

Pasiteri Kayumba Fiston wayoboraga itorero Revelation Church Nyamatete ryo...
12 February 2018 Yasuwe: 2034 3

Gasabo: Umugabo yishe umugore babyaranye ngo yamwanduje SIDA

Umugabo w’ imyaka 27 wo mu karere ka Gasabo, I Gasogi mu kagari ka Rudashya,...
9 February 2018 Yasuwe: 2344 2

Polisi iranyomoza amakuru y’ uko umushoferi uzajya afatwa avugira kuri...

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iranyomoza...
8 February 2018 Yasuwe: 13736 3