skol
fortebet

Karongi: Police yahagurukiye Abakarasi babangamira abagenzi batega imodoka

Yanditswe: Monday 29, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagenzi bategera imodoka mu isantere ya Rubengera mu karere ka Karongi bavuga ko babangamirwa n’abakarasi b’imwe muri kampani zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikorera mu muhanda Kigali-Rusizi.

Sponsored Ad

Bavuga ko abo bakarasi usanga bababuza uburyo mu gihe baje gutega imodoka ibajyana mu cyerekezo barimo, bashaka kubatanguranwa n’izindi kompanyi bakora akazi kamwe.

Ni ikibazo bavuga ko kimaze gufata indi ntera aho ngo bakorerwa urugomo n’ insoresore za bakarasi muri aka karere ka Karongi .

Bamwe mu bagenzi baganiriye n’ Umuryango, bavuga ko murizo nsoreresore haba hihishemo na mabandi kuburyo uje yarangaye bamwiba imizigo ye.

Nyirabadereva Anastasie Wari uturutse mu karere ka Rutsiro yagize ati “uza gutega bakagukurubana ari nako bagusaka warangara bakakwiba telephone.byambayeho ubwo nari ngiye gutegera hariya kuri Capital bantegera hano mu muhanda umwe arankurura anjyana hepfo undi ajyana Ruguru bari bankuyemo urutugu.

Nzabagerageza Samuer nawe yagize ati “ nari kuri moto ngeze imbere yo ku isangano baba baranyanjamye. rimwe na rimwe hari igihe binateza impanuka hano, kandi ubundi umuntu ava mu rugo azi aho agiye gutegera rero si ngombwa kwirirwa bagukurubana ibi jye mbifata nk’urugomo”

Umwe mu bafite ikigo gitwara abagenzi wabimburiye abandi gukorera mu muhanda Kigali –Karongi yemereye Umuryango aya makuru ashinja abakozi babo gusagarira abagenzi.

Ati “nibyo njya mbyumva, n’ikibazo kibangamiye umwuga dukora n’abagenzi batugana buri wese ava mu rugo azi aho agiye azi na company atega iyo ariyo. rero usanga abo bakarasi bateza umutekano muke kuko baba babangamiye umudendezo w’abagenzi. hari abakora amakosa bagafata izo nsoreresore bakaziha imipira bakababwira ko uwo mupira ugomba kubagaburira rero urumva ko biteza akajagali.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ uburengerazuba CIP Rukundo Mucyo tuganira yatubwiye ko ibyo bintu bitemewe ndetse ko ababikora bazabihanirwa.

Ati “Ntabwo byemewe ayo ni amakosa kuko umugenzi yemerewe kujya mu modoka ashaka, akagenda ku ituze afite ibintu bye, abo bantu rero baba bakora amakosa yo guhungabanya umutekano, no kubangamira uburenganzira bwa muntu. Aribo ari n’ababakoresha ibyo bintu ntabwo byemewe igihe cyose polisi yababona yabahana”.

CIP Rukundo yibutsa abagenzi ko bakwiye kumenya guharanira uburenganzira bwabo, ko badakwiye kwemerera abo bakarasi babakurubana babajyana ku ngufu aho badashaka.

Ni ikibazo kimaze amezi atatu kikaba kiganje mu isantere ya Rubengera mu Marembo y’ibiro bya karere ka Karongi.

Sylvain Ngoboka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa