skol
fortebet

Karongi:Umusirikare yarashe umwe mubo ashinja kumwambura aramwica

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare wa RDF wari wambaye imyenda isanzwe [civil] yatezwe n’abajura baramwambura,birangira arashe umwe mu bamwambuye,nyuma yo kumusaba ibyo yamwibye akanga.
Ibi byabaye nka saa saba n’igice zo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2023,mu mudugudu wa Gatwaro,mu kagari ka Kibuye,Umurenge wa Bwishyura wo mu karere ka Karongi.
Amakuru avuga ko aba bajura bateze uyu musirikare wa RDF baramwambura hanyuma umwe muri bo arafatwa ajyanywa ku murenge wa Bwishyura.
Abahaye Umuryango (...)

Sponsored Ad

Umusirikare wa RDF wari wambaye imyenda isanzwe [civil] yatezwe n’abajura baramwambura,birangira arashe umwe mu bamwambuye,nyuma yo kumusaba ibyo yamwibye akanga.

Ibi byabaye nka saa saba n’igice zo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2023,mu mudugudu wa Gatwaro,mu kagari ka Kibuye,Umurenge wa Bwishyura wo mu karere ka Karongi.

Amakuru avuga ko aba bajura bateze uyu musirikare wa RDF baramwambura hanyuma umwe muri bo arafatwa ajyanywa ku murenge wa Bwishyura.

Abahaye Umuryango amakuru bavuze ko uyu mujura ngo yasigaye arinzwe na Daso hanyuma uyu musirikare ajya kuzana aragaruka.

Akimara kugaruka yasabye uyu wamwambuye kumusubiza ibyo yamwambuye arinangira ntiyabimuha byatumye uyu musirikare aarakara niko kumurasira amasasu ane hafi y’ubusitani bimuviramo urupfu.

Umunyamakuru wa Umuryango yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura iby’aya makuru, amwemerera ko ari impamo uyu yarashwe gusa amubwira ko ibirenzeho yabaza umuvugizi wa Gisirikare.

Abajije umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda RDF,yamubwiye ko ayo makuru ntayo aramenya.

Ibitekerezo

  • Ikibazo cy’unwambuzi ,ubujura Kandi bwitwaje n’intwaro gakondo bimaze gufata indi ntera. Hari amatungo abagwa urugero nk’ingurube barazimaze za Rulindo, Gakenke, iminsi ishize atari mike ingo zitandukanye n’ibigo by’amashuri aboroye ingurube urabyuka wajya kureba mu kiraro ugasanga harimo igifu n’amara. Birakabije pe! Mbese n’ibibazo, inzu zo kumva aho yapfumuwe bimaze kuba ibisanzwe. Birakabije

    Cyakora uriya musirikari yibuke ko kwihanira bitemewe.

    Mbega umusirikari mwiza
    Iyaba leta yajyaga ibigenza gutya izi nyagabirana ntiziba ziba ngo zinambure ubuzima bwabo bacuje utwabo reja nisabire Ronard Rwivanga nkuko asanzwe avugira igisirikari cya RDF ngo asabire uyumusirikari agashimwe kuki atanze isomo ryiza kubigabiza ibyabandi baruhiye bityo nabandi bimbwa bashaka gukira batarushye babonereho njye kera nateye salut naho bamwe bavuga ngo kwihanira sibyo aho nimujya muhagera mujye mubanza mumenye harya umusirikari Niki? numuntu wanaguwe agirwa icyo ataricyo aribyo byamuteye kwirengagiza inyungu ze bite akemera kwirengwra ibibazo byacu byabangombwa akahasiga ubuzima yisuzugurwa nigisambi cyinbura mukoro iyo atabikora nibwo njye narikubabara Afande heshima kwenu kwa kazi isiyo nyeoesi munayo fanta ni kwa ajiri yetu sisi wazalendo mwaritanze bihagije ntimuzemere guta agaciro kdi natwe nkabakunda igihufu twaba tuhasebeye RDF turabakunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa