skol
fortebet

Karongi: Umusore yageze mu rugo asanga Se yatemye ijosi rya nyina

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugabo wo mu murenge wa Gitesi, Akagari ka Kirambo mu mudugudu wa Karongi, akarere ka Karongi witwa Kanyandekwe Daniel aravugwaho kwica umugore we amutemye ijosi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

Sponsored Ad

Nyirankesha Immaculée w’imyaka 40 yari afitanye umwana umwe na Kanyandekwe nawe w’imyaka 40, umwana wabo ni umuhungu w’imyaka 18, ni nawe watabarije nyina.

Uyu mwana wabo ngo yageze mu rugo bugorobye abura ababyeyi be bombi ajya kurebera mu cyumba asanga nyina yapfuye aryamye yubamye atemaguwe ijosi. Hari ahagana saa tatu z’ijoro. Niko gutabaza abaturanyi nk’uko babitangaza.

Uyu mugabo Kanyandekwe ako kanya bamushatse baramubura

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi yabwiye Umuseke ko hataramenyekana icyateye uyu mugabo gukora iki cyaha ashinjwa, gusa ngo uyu mwana wabo yavuze ko se yajyaga avuga ko yeretswe ko umugore we ari kumuroga.

Mu 2016 uyu mugabo Kanyandekwe yatemaguye umugore we ku ijosi no ku kuboko ntiyamwica, yakurikiranywe n’ubutabera hashize ukwezi kumwe ararekurwa.

Abaturanyi bavuga ko uyu mugabo n’umugore we ejo bari bajyanye gucuruza ibirayi umugabo agataha mbere, umugore ngo yatashye nyuma gato bwije avuga ko aribwa mu nda.

Bemeza ko yamutemye amuhengereye aryamye yubamye kandi ngo yakoresheje umuhoro udatyaye abonye adapfuye azana undi utyaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi avuga ko nyuma uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi akaba yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rwa Bwishyura. Naho umurambo w’umugore we ujyanwa ku bitaro.

Drocella Mukashema, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko iyi ari inkuru y’incamugongo bamenye muri iki gitondo.

Ari “ Ni amakimbirane yo mu miryango….turi gukurikirana ngo tumenye icyabiteye ariko tunarushaho kujya inama n’abaturage, dufite gahunda nk’Umugoroba w’ababyeyi aho dukangurira imiryango kubana neza n’izindi gahunda…. tugomba gukomeza gushyiramo imbaraga mu kwegera imiryango kuko hari ibibazo byinshi mu miryango biri kugeza no ku bwicanyi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa