skol
fortebet

Karongi: Umutingito wumvikanye mu Rwanda wasenye byinshi

Yanditswe: Sunday 24, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutingito wabaye kuri iki Cyumweru wangije amazu y’abaturage unasenya ibyumba bibiri by’amashuri mu murenge wa Rugabano n’uwa Gashari mu Karere ka Karongi.

Sponsored Ad

Ahagana mu masaha ya saa kumi n’igice,nibwo humvikanye uyu mutingo wumvikanye mu turere twinshi mu Rwanda, wasenye amazu 11,ukomeretsa umwana umwe ndetse n’inka muri Karongi.

Umuyobozi w’aka karere Mukarutesi Vestine yabwiye RBA ko bagikomeje kubarura kugirango hamenyekane neza ibyaba byangijwe n’uyu mutingito

Yagize ati "Umurenge wa Rugabano hari amazu yangiritse,hari inzu yiyashije,hari andi mazu atanu yasenyutseho,hari n’ibyumba bibiri by’amashuri ariko ibisenge akaba aribyo byavuyeho.

Ahandi ni mu murenge wa Gashari,mu kagari ka Birambo hari amazu agera kuri 5 yasenyutseho,yagiye yiyasa.Dukomeje gukurikirana mu midugudu yose turebe niba nta yandi yangijwe n’umutingito.Mu murenge wa Rugabano hari inka byagwiriye."

Yakomeje agira ati :"Aho amazu yangiritse,abaturage twabashakiye aho barara kugira ngo hatagira uwagira ikibazo."

Yavuze ko hari umwana muto itafari ryagwiriye ariko yahise ataha kuko ngo abaganga nta kibazo yagize.

Inka yagize ikibazo yagwiriwe n’itafari irakomereka ariko nta kindi kibazo yagize.Akarere ka Karongi kazakomeza kubarura ibindi byangijwe n’uyu mutingito.

Uyu mutingito wari ku gipimo cya 5.1 (Richter Scale) waturutse mu karere ka Karongi wumvikana mu turere twinshi two mu Rwanda.

Uyu mutingito wageze mu bindi bihugu birimo Uganda,Burundi na RDC

Ibitekerezo

  • DUSHAKA KUREBA INZU ZAHIRINYWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa