Ahagana saa moya na mirongo ine z’umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 27 Gashyantare, nibwo mu mu mudugudu wa Mataba ,akagali ka Nkoto mu murenge wa Murambi hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umukecuru Mukarusine Donatille ufite imyaka 64 y’amavuko wasanzwe munsi y’inzira yaciwe umutwe ariko urabura,
Uwo mutwe wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya mbere werurwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi Uwimana Phanuel yatangarije Umuryango.rw ko bikekwa ko yaba (...)
Ahagana saa moya na mirongo ine z’umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 27 Gashyantare, nibwo mu mu mudugudu wa Mataba ,akagali ka Nkoto mu murenge wa Murambi hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umukecuru Mukarusine Donatille ufite imyaka 64 y’amavuko wasanzwe munsi y’inzira yaciwe umutwe ariko urabura,
Uwo mutwe wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya mbere werurwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi Uwimana Phanuel yatangarije Umuryango.rw ko bikekwa ko yaba yishwe nabo mu muryango we bamukekaho kubarogera .
Yagize ati "Ayo makuru twarayamenye tugiyeyo dusanga yishwe aciwe umutwe ariko umutwe turawubura , hari amakuru avuga ko abo muri uwo muryango bamushinjaga kubarogera abana bagapfa ,guhera icyo gihe twatangiye gushakisha kubw’amahirwe muri iki gitondo twawusanze mu rutoki rw’uwitwa Mabigibigi Anastasia nawe ufunzwe mu bakekwa.Twawusanze upfunyitse mu gitenge cya nyakwigendera .
Mubakekwa harimo n’umugabo w’uyu nyakwigendera nawe bari birirwanye
Umunyamabanga nshingwabikorwa asaba abaturage kwirinda urwango mu gihe bagiranye amakimbirane bakihutira kwegera ubuyobozi bukabafasha
Sylvain Ngoboka
Umuryango.rw
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *