skol
fortebet

Karongi: Umwarimu yafunzwe nyuma yo gufatwa ari gusambana n’umunyeshuri we

Yanditswe: Tuesday 04, May 2021

Sponsored Ad

Umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya ES Rubengera, ari mu maboko y’inzego z’ubutabera nyuma y’uko afashwe aryamanye n’umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 20 wiga mu mwaka wa kane.

Sponsored Ad

Byabaye kuri uyu wa Mbere mu masaha ya saa munani n’igice mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Umugore we bafitanye abana babiri yabeshye ko afashe urugendo rwa kure ariko ageze imbere arakata agaruka mu rugo asanga umugabo we aryamanye n’umukobwa w’imyaka 20 yigisha mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Amakuru yageze ku IGIHE dukesha iyi nkuru ni uko umubyeyi w’umukobwa yavuze ko umwana we nubwo yiga ataha, ajya amara iminsi yagiye kwiga ntatahe mu rugo ndetse ko uwo mwana nawe avuga ko yajyaga ajya gufata amafunguro mu rugo rwa mwarimu atazi ko afite umugore.

Umugore w’uyu mwarimu asanzwe ari umucungamutungo w’Umurenge wa Gashari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Twamugabo André, yemeza aya makuru avuga ko uyu mukobwa yamwemereye ko n’ubundi bari basanzwe baryamana.

Ati “Byabaye ejo mu masaha ya saa munani ubwo umugore w’uyu mugabo yasangaga bari kumwe mu nzu noneho akabakingirana. Uyu mukobwa yambwiye ko bari mu cyumba cy’abashyitsi ariko ntacyo bari bakora, yemera ko basanzwe baryamana.”

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uwo mwarimu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha igitinyiro n’icyo gusambana.

Uyu mugabo afungiye kuri RIB ya Rubengera naho umukobwa akaba yaratashye akazakurikiranwa ari hanze.

Ingingo ya 136 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese washyingiwe, ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Ingingo ya karindwi y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa isobanura ibijyanye n’icyaha cyo gukoresha igitinyiro. Ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ukoresha igitinyiro kugira ngo hafatwe icyemezo, byaba mu nyungu ze cyangwa iz’undi muntu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

IGIHE

Ibitekerezo

  • None se bamusanze ku buriri cyangwa muri salon? Umunyeshuri afite imyaka irenze 18 ndumva nta juru ryaguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa