skol
fortebet

Kayonza: Abantu 2 bafunzwe bazira gutaburura inyama z’inka yipfushije bakazirya

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage babiri bo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, batawe muri yombi nyuma yo gusanga bataburuye inyama z’inka iheruka kwipfusha abashinzwe ubworozi bakavuga ko inyama zayo zidakwiriye kuribwa bo bakajya kuzirya.
Aba baturage babiri batawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023 mu Mudugudu wa Gisenga mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini.
Amakuru avuga ko umugabo umwe basanze iwe mu nzu mu ruganiriro amaze kuzimanika ku buryo yiteguraga kujya akatiraho (...)

Sponsored Ad

Abaturage babiri bo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, batawe muri yombi nyuma yo gusanga bataburuye inyama z’inka iheruka kwipfusha abashinzwe ubworozi bakavuga ko inyama zayo zidakwiriye kuribwa bo bakajya kuzirya.

Aba baturage babiri batawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023 mu Mudugudu wa Gisenga mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini.

Amakuru avuga ko umugabo umwe basanze iwe mu nzu mu ruganiriro amaze kuzimanika ku buryo yiteguraga kujya akatiraho abandi baturage bari buze kuzigura, mu gihe undi we yaguwe gitumo azifite ku isahani yazitetse ari kuzirya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu mpera z’icyumweru aribwo umukozi w’Umurenge ushinzwe ubworozi yoherejwe mu rugo rw’umuturage wari ufite inka irwaye, agezeyo ngo yasanze imeze nabi asaba nyirayo ko nipfa bayitaba aho kuyirya ngo kuko ishobora kubatera ibibazo.

Ati “ Nyuma yo kuyitaba abo baturage baje kuyitaburura bamwe mu gihe twabafataga inyama twasanze bazifite mu nzu abandi barimo kuzirya bazifite ku masahani, hafashwe abaturage babiri kuko nibo bayitaburuye.”

Gitifu Rukeribuga yavuze izi nyama zikimara gufatwa hacukuwe umwobo muremure zishyirwamo hanashyirwamo isabune y’ifu izwi nka OMO ubundi barahataba banahashyira uburinzi kugira ngo hatagira undi muturage uzitaburura akazirya zikaba zamugiraho ingaruka.

Uyu muyobozi yavuze ko abaturage babiri batawe muri yombi bari bwigishwe ubundi bacibwe amande barekurwe ngo kuko inyama bataburuye zashoboraga kubagiraho ingaruka kuko ari inyama z’inka yipfushije.

Yasabye abaturage kujya bumvira amabwiriza ubuyobozi buba bwatanze ngo kuko ibintu by’ibiribwa bijya mu mubiri w’umuntu niba umutekenisiye ababwiye ko izo nyama zidakwiriye kuribwa aba yabonye ko zishobora kubatera ibibazo birimo n’urupfu, yabasabye kandi kwirinda kurya inyama zidapimwe ngo kuko zose zishobora kubatera ibibazo mu mubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa