skol
fortebet

Kayonza:Bamuserereje ko arera abana batari abe yica umwana umwe nawe ariyahura

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 25 wari utuye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, yishe umwana w’imyaka ibiri na we yimanika mu giti, nyuma y’aho abandi bagabo bamuserereje ko arera abana babiri umugore yabyaye ahandi.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ukwakira 2023, mu Mudugudu wa Gakoma mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye avuga ko uyu mugabo w’imyaka 25 yashakanye n’umugore we wari ufite umwana w’imyaka ibiri ndetse anatwite indi nda y’undi mugabo.

Nyuma yo gushakana bemeranyijwe ko uwo mugore atazigera abwira abaturanyi ko inda atwite n’uwo mwana afite atari abe kuko byatuma batamucira akari urutega.

Uyu mugore ngo yaje kubirengaho ubwo n’umwana wa kabiri yari yaravutse, akajya abwira abaturanyi ko abo bana umugabo babana atari we se.

Abagabo bo muri aka gace ngo bamutumyeho baramuserereza bamubaza impamvu arera abana batari abe, undi bimutera ipfunwe yica umwana umwe ndetse na we ariyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo basanze yishe uwo mwana ndetse na we yimanitse ku giti, yanasize inyandiko ebyiri harimo urwo yasize ku mwana n’urwo yishyizeho.

Yagize ati “Urwandiko yashyize kuri uwo mwana yishe rwamenyeshaga umugore we ko adakwiye gutungurwa n’ibyo yabonye.

Ruti “Ibyo ubona ntibigutungure, kuko ni wowe wabitangiye’.’’

Aha yashakaga kuvuga ko yakoze ikosa rikomeye ryo kubwira abaturanyi be ko abo bana atari aba nyakwigendera.

Urundi rwandiko rwavugaga ko “Akazica umuntu karamubungira’’, ashaka kugaragaza ko yiyahuye kubera umugore we.

Gitifu Gashayija yavuze ko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko kuko basanze batarigeze basezerana.

Yagaragaje ko wari umaze ukwezi wimukiye mu Murenge wa Murundi kuko mbere wabaga mu wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.

Nyuma y’aho inzego z’umutekano zigeze ahabereye ubu bwicanyi, imirambo yahise yoherezwa ku Bitaro bya Gahini kugira ngo ikorewe isuzuma.

Abaturage bakoreshejwe inama basabwa kwirinda amakimbirane aho bibaye ngombwa bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha.

IVOMO:IGIHE

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane. Uwo mugore akurikirannye ahanirwe uruhare murupfu rwabanyakwigendera niwe wabigizemo uruhare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa