skol
fortebet

Kayonza : Bikomeje kuba amayobera ku mugabo w’ihekuye burundu agahita atoroka

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo utuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, ari guhigishwa uruhindu kubera gukekwaho kwicisha umuhoro, umugore we n’abana babo batatu agahita atoroka. Abazi uyu muryango bavuga ko batakeka icyabimuteye kuko uyu muryango wari ubanye neza.
Uyu mugabo witwa Musonera Theogene, arakekwaho gukora ubu bwicanyi mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, kuko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye mu gitondo cyo ku ya 15 Kamena 2023, nyuma yo kubona ko abo muri uru rugo nta muntu (...)

Sponsored Ad

Umugabo utuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, ari guhigishwa uruhindu kubera gukekwaho kwicisha umuhoro, umugore we n’abana babo batatu agahita atoroka. Abazi uyu muryango bavuga ko batakeka icyabimuteye kuko uyu muryango wari ubanye neza.

Uyu mugabo witwa Musonera Theogene, arakekwaho gukora ubu bwicanyi mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, kuko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye mu gitondo cyo ku ya 15 Kamena 2023, nyuma yo kubona ko abo muri uru rugo nta muntu uhasohoka.

Uyu muryango wari utuye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare, wari utaramara igihe kinini uhimukiye, gusa abaturanyi bawo bavuga ko batapfa kumenya icyatumye uyu mugabo yihekura kuko yari abanye neza n’umugore we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin; abajijwe ku gikekwa cyaba cyateye uyu mugabo kwica umugore we n’abana babo, yavuze ko bigoye kuko n’amakuru ava mu bari babazi, avuga ko ntakibazo cyari muri uyu muryango.

Yagize ati “Icyo yaba yarabahoye ntikiramenyekana, ariko amakuru duhabwa n’aba hafi mu muryango nka nyirabukwe wa Musonera bari begeranye, avuga ko nta makimbirane basanzwe bagirana.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko uyu mugabo uri gushakishwa, kuko nyuma yo gukora iki gikorwa akekwaho yahise atoroka, atanywaga ngo asinde bikabije, ku buryo hakekwa ko yaba yabitewe n’ubusinzi.

Abishwe ni Mukawizeye Donatha w’imyaka 32, wari umugore w’uyu mugabo ukekwa, ndetse n’abana babo batatu; barimo umukuru w’imyaka 12, ubuheta bwabo w’imyaka 10 ndetse n’uwari muto w’imyaka ibiri.

Inzego z’ubuyobozi kandi zasabye ko uwabona uyu mugabo witwa Mosonera Theogene, kwihutira gutungira agatoki inzego z’umutekano, kugira ngo afatwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa