skol
fortebet

Kayonza: Umu DASSO yafashwe ari kumwe n’ukekwaho ubujura bashaka kwiba umuturage

Yanditswe: Friday 11, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ukorera urwego rw’umutekano rwa Dasso mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, yaguwe gitumo n’inzego z’umutekanno ari kumwe n’umujura bashaka kwambura umuturage mu nzira.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, nibwo uwo mukozi yafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Gasogororo iri kumwe n’umusore ukekwaho ubujura bashaka kwamburira umuturage mu nzira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kayonza, Rubwahuka Olivier,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru (...)

Sponsored Ad

Umugabo ukorera urwego rw’umutekano rwa Dasso mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, yaguwe gitumo n’inzego z’umutekanno ari kumwe n’umujura bashaka kwambura umuturage mu nzira.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, nibwo uwo mukozi yafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Gasogororo iri kumwe n’umusore ukekwaho ubujura bashaka kwamburira umuturage mu nzira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kayonza, Rubwahuka Olivier,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu DASSO yatawe muri yombi n’ingabo zari ziri kugenzura umutekano n’irondo ryo muri aka gace.

Yagize ati “ Ntabwo uyu mukozi wa DASSO yari arimo kugenzura umutekano ahubwo yari ari kumwe n’umujura noneho bahuye n’umuntu bashaka kumwambura bafatwa n’irondo rifatanyije n’ingabo zari zirimo gukora ibikorwabyo kugenzura umutekano.”

Yongeyeho ko uyu DASSO abaturage bamukekagaho ibikorwa by’ubujura. Umukozi wa DASSO n’uwo bafatanye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange nk’uko Rwubahuka yakomeje abivuga, aboneraho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.

Ibitekerezo

  • Nkunda urwanda uburyo rwita kubutabera mukomereze aho imana izabahemba.ndaberetse Emmanuel ndi UGANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa