skol
fortebet

Kicukiro habereye impanuka yaguyemo umumotari

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, habereye impanuka yahitanye umumotari abandi barakomereka.

Sponsored Ad

Yabaye mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga hafi n’umudugudu w’abamugariye ku rugamba.

Ababibonye babwiye bamaze kubwira Umuryango ko imodoka ya Hilux yaturukaga mu Murenge wa Masaka, yerekeza mu Mujyi ariyo yagonganye na moto yari itwaye umugenzi yaturukaga mu Murenge wa Nyarugunga igana i Masaka.

Imodoka ikimara kubagonga ngo umumotari we yahise apfa ariko umugenzi akomereka byoroheje. Hakomeretse n’umunyonzi wari utwaye igare mu gihe umushoferi w’imodoka we nta kibazo yagize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Geneviève, yahamirije aya amakuru anavuga ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro n’Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kanombe.

Abakomeretse uko ari batatu bahise bajyanwa ku bitaro bya Masaka mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa