skol
fortebet

Kicukiro: Nyirinzu yasenyeye inzu ku mupangayi amuziza amafaranga atageze ku 1000

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mutwarasibo akaba n’unujyanama w’ubuzima,yasenyeyeho umupangayi we inzu,nyuma y’uko amwishyuye ubukode ntarenzeho amafaranga yo kubikuza.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu murenge Kanombe,akarere ka Kicukiro,kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 0 Gashyantare, nkuko amakuru dukesha BTN TV.

Umupangayi wasenyewe yabwiye iki kinyamakuru ati "Nyiri inzu ni Uwamahoro,ni Mutwarasibo akaba n’Umujyanama w’ubuzima.Kuri tariki eshanu,naramubwiye nti ibiceri ntabwo biraboneka neza nshobora kurenzaho iminsi mike.

Namuhaye amafaranga ku i tariki umunani [08 Mutarama 2024],saa kumi n’imwe n’iminota itanu nibwo yari abonye mesaje ya 60000 FRW.

Yahise ampamagara arambaza ati se umugabo wawe arahari?,ndamubwira ngo ntawe.Arambwira ngo naza ntihagire ikindi akora abanze amvugishe.Aramuhamagara aramubwira ngo ’niko ko utarengejeho amafaranga yo kubikuza?.Aramusubiza ati ’nanjye bayampaye ari ibihumbi 50 nari mfiteho ibihumbi 10200FRW,nta yandi nsigaranye.

Arangije aramubwira ngo ’umva wa mbwa we,uri imbwa umvanire abazimu mu nzu,umugore wawe n’abana bawe.Aramubwira ati niba umugore wanjye n’abana niba ari abazimu,wansubije amafaranga nkajya gushaka indi nzu ahandi."

Uyu mugore yakomeje avuga ko uyu nyirinzu yabyutse aza gusenya akuraho ibati ryari nk’uruzitiro ndetse asenya icyumba cyararagamo abana.

Ku bw’amahirwe nk’uko uyu mugore abivuga,ngo nuko batari baryamye kuko ngo bashoboraga gukomereka kuko baje babomora nta guteguza.

Uyu mugore ngo yabwiye umugabo w’uyu mugore ku byo kumusubiza amafaranga ati "ntayo ndi bugusubize ntabwo ndi injiji nkawe."

Uyu mutwarasibo wo muri Kicukiro wisenyeye inzu,yemeye koko ko yabikoze ngo avuga ko yabikoze ngo kuko arambiwe kwishyurwa nabi.

Ati:"Sinjya nisenyera ndiyubakira.Ndi bukubwire impamvu nahasenye.Naramubwiye ngo iyo umpaye ibihumbi 60 FRW gutya kuri telefoni,uba umpaye 58 na magana,ntabwo uba umpaye 60000.Ati ’noneho ntayo ndi buguhe ukore icyo ushaka.Ndamubwira nti ’kuki wambereye ikigeragezo kuva waza?,mu bantu bose ntunze barenga 10,wowe waranzengereje rwose."

Akarere ka Kicukiro katangaje ko iki kibazo karimo kugikurikirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa