skol
fortebet

Kicukiro: Polisi yafashe abantu 5 bashinjwa kwiba ibikoresho by’amashanyarazi

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukwabu wa Polisi y’u Rwanda, hafashwe abantu 5 barimo abagabo 4 n’umugore 1, bafatiwe mu Karere ka Kicukiro bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo, aho bibaga ibikoresho by’amashanyarazi, byanatumye hari abaturage bamara igihe barabuze umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo.

Sponsored Ad

Uyu mukwabu wakozwe ku wa Kane, tariki ya 12 Ukwakira 2023,ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG), ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kicukiro,

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko aba bantu batanu, bafatiwe mu mukwabu wakozwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Twari dufite amakuru twahawe n’abaturage ko hari uduce twabuzemo umuriro w’amashanyarazi, kandi ko hari abantu bacyekwaho kuba babyihishe inyuma. Mu bikorwa byateguwe byo kubafata, haje gutabwa muri yombi abagabo bane n’umugore umwe bafatanywe ibikoresho bitandukanye byagiye bikurwa ku miyoboro y’amashanyarazi.”

Yakomeje ati “Abagabo babiri n’umugore umwe bafatiwe mu Murenge wa Gatenga, abandi bagabo babiri bafatirwa mu wa Masaka, nyuma yo kubasangana bose hamwe ibikoresho bitandukanye birimo insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 153, cash power zirindwi, fusibles enye, ibyuma bifata insinga z’amashanyarazi 32 n’ibikoresho bifashishaga muri ibyo bikorwa.”

SP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye bamwe mu bangiza ibikorwaremezo bafatwa n’ibyo bacyekwaho kwiba bigafatwa. Avuga ko uretse kuba biteza igihugu igihombo, bidindiza iterambere ndetse bikaba bishobora no kuvamo n’impanuka zikomeye zahitana ubuzima.

Yasabye buri wese kujya yihutira kumenyesha inzego z’umutekano igihe hari uwo abonye akata ibyuma cyangwa insinga byo ku mapiloni, kuko uretse no kuba yabyiba, aba ashyize n’abaturage bari hafi aho mu kaga.

Yaburiye abakomeje kwishora muri ubu bujura ko bahagurukiwe, ibikorwa byo kubafata byakajijwe ku bufatanye na REG n’izindi nzego n’abaturage.

Abafashwe bose n’ibyo bafatanywe, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n’amazi.

Polisi y’u Rwanda yagaruje byibuze insinga z’amashanyarazi zari zaribwe zireshya na metero zirenga 13.000.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa