skol
fortebet

Kicukiro: Polisi yahishuye impamvu yatumye umusore araswa mu gicuku

Yanditswe: Friday 19, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yemeje ko harashwe umwe mu bakekwaho ubujura bari bagiye kwiba ibikoresho bya Kompanyi y’ubwubatsi ya ‘Real Construction’ mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ubwo bashakaga gukubita abashinzwe umutekano.

Sponsored Ad

Uyu musore warashwe agahita ahasiga ubuzima, yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Nyabigugu mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Gahanga.

Aha yarasiwe hasanzwe hari ibikoresho bya Kompanyi y’ubwubatsi ya Real Construction, aho we na bagenzi be bari bagiye kwiba bimwe muri byo, ariko abashinzwe umutekano bakabatera imboni.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko aba bakekwaho ubujura, bashatse kurwanya abashinzwe umutekano, na bo bagahita bitabara. Yagize ati “Bashakaga kubakubita, haza kuraswamo umwe, abandi barirukanka.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uwarashwe atahise amenyekana, ahubwo ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira hamenyekane imyirondoro ye.

Si ubwa mbere kandi kuri iyi Kompanyi ya Real Construction hari habaye igikorwa nk’iki cy’ubujura, nk’uko byemejwe na SP Twajamahoro waboneyeho gusaba abaturage ko igihe bagize ikibazo bajya biyambaza Sitasiyo za Polisi zibegereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa