skol
fortebet

Kigali: Polisi yavanye mu gisenge cy’inzu umusore bivugwa ko yatorotse gereza

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyarugenge-Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017 ahagana ku isaha ya saa saba n’iminota irengaho, Polisi y’u Rwanda yavanye mu gisenge cy’inzu umusore witwa Niyonshuti wari ukurikiranyweho ubujura, ngo uyu musore yatorotse gereza ya Kicukiro.
Ibi byabereye mu kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge ho mu karere ka Nyarugenge ahazwi nk’i Nyamirambo. Ngo abanyerondo babyutse bashakisha uyu musore ushinjwa ubujura ariko undi ahitamo guhungira mu gisenge cy’inzu.
Abaturage bari benshi (...)

Abaturage bari benshi bagiye gushungera ari nabwo bamwe muribo babimenyeshaga Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu amaze kubwira ikinyamakuru UMURYANGO ko polisi yahurujwe kandi ko yamaze gukura uyu musore mu gisenge cy’inzu, iperereza rikaba ryatangiye.

Umunyamakuru wa UMURYANGO yamubajije ibijyanye n’ibivugwa y’uko uyu musore yakunze kumvikana mu muvugo ze avuga ko yatorotse gereza ya Kicukiro ari kumwe na mugenzi we.Ngo bayitorotse bitewe n’uko batari bafite dosiye kandi ko nabajyaga kubasura bababwiraga ko badahari, ngo niyo mpamavu bafashe icyemezo cyo gutoroka.

IP Hitayezu ati “Ntacyo turabimenyaho niba koko ibyo avuga ari ukuri..Ubu icyo nakubwira n’uko ari kuri Polisi station ya Nyarugenge kuko Polisi ikibemenya twihutiye kujyayo..Aravuga ko yarafunzwe ariko turacyakurikirana ngo tumenye ukuri.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

Yakomeje ko Polisi yagiyeyo nyuma yo kumenya ko hari umuntu uri muri parafo kandi ko bamuzanye kuri Sitasiyo ya Polisi kugirango bamenye icyatumye ajya muri Purafo n’ubwo abaturage bamukekaho ko yatorotse gereza.

Mbere ya sasita z’uyu munsi, uyu musore wari wanze kuva muri Parafo yabwiye n’Umunyamakuru wa City Radio ko adashobora kuva mu gisenge cy’inzu kugeza Polisi ihageze. Yagize ati “Nagiye muri parafo kuko nanjye nifuza ko banzanira ubuyobozi bunjyana ku rukiko basi ngere mu rukiko (….) Polisi kabisa zije njyewe namanuka rwose”

Abanyerondo bari buriye inzu ngo barebe ko uyu musore yavamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa