skol
fortebet

Kigali: RIB yafunze umusore n’inkumi bashinjwa gusambanira mu muhanda

Yanditswe: Monday 04, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ,RIB,rwafunze Musore Jean De Dieu na Umuhoza Charlotte bari mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bameze nk’abakora imibonano mpuzabitsina ku muhanda.

Sponsored Ad

Mu mashusho yakwiriye ku rubuga X ariko atavuzwe igihe yafatiwe, yagaragaje uyu musore n’umukobwa bari gusambanira mu ruhame,benshi babashungereye.

Abakoresha urubuga rwa X bavuze ko ibi byabereye Kacyiru hafi yaho bita kwa Bonk mu gihe abandi bavuga ko byabereye ku Kinamba hafi ya Nyabugogo.

Uyu mukobwa wagaragaye asambana bivugwa ko akomoka I Gicumbi ngo yari yasinze ari mu muhanda,hanyuma abwira abamotari 20 ngo nta muntu wamurongora ngo amwemeze ndetse ngo ababwira ko bose niyo bakwiteranya batamushobora,kandi ko uwiyumva ko yiteguye yaza bagasambanira aho ku karubanda kuko ngo nta soni ajya agira.

Biravugwa ko uyu mukobwa bamwemereye ibihumbi bitatu FRW igihe cyose yatinyuka gusambanira aho mu muhanda.

Muri ako kanya ngo nibwo haje umusore nawe bivugwa ko yari yasinze,abyumvise yemeza ko yakwemera gusambanira aho n’uwo mukobwa.

Uyu musore bamwemereye ibihumbi 6 Niko kwemera gusambanira n’uyu mukobwa aho mu muhanda bose babireba.

Aba bombi basambaniye mu muhanda rubanda rurahurura yaba abana n’abakuru,abafata amashusho nabo barafata gusa hari mu masaha y’umugoroba.

Nyuma nibwo RIB yavuze ko yataye muri yombi aba bombi ndetse mu kwiregura ngo bavuze ko ibyo bakoze babitewe n’ubusinzi.

Iyo umuntu yakoze ibiteye isoni mu ruhame ahanwa n’ingingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga hati “Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500) ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa