skol
fortebet

Kigali: Umugore yasize umwana ku muhanda ahita yinjira muri ruhura[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 10, May 2018

Sponsored Ad

Umubyeyi bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2018 yasize umwana ku muhanda hafi ya rond Point I Remera ku Kisimenti ahita yinjira muri ruhura.

Sponsored Ad

Ababonye uyu mugore yinjira muri ruhura bahise babwira polisi ihita itangira gushaka uko ikura uwo mugore muri ruhura igikorwa cyo kumukuramo kikaba cyamaze amasaha hafi atanu.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu mugi wa Kigali SSP Emmanuel Hitayezu yatangarije Igihe ko uyu mugore bikekwako ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati “ “Polisi ikimara kubimenya yihutiye gushakisha uwo muntu bareba niba hari ibibazo yari afite ariko ubu ngubu yamaze gukurwamo, nyuma yo kumukuramo hagiye gukurikiranwa ngo harebwe icyatumye yinjiramo.”

Polisi yahise itwara uwo mubyeyi kugira ngo isuzume impamvu yatumye yinjira muri iyo ruhurura.

Abantu basanzwe bata abana hakaba ubwo ababataye batabonetse.

Polisi y’ u Rwanda yifashishije imashi ishinga mu gufundura iyi ruhurura kugira uyu mugore akurwemo.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa