skol
fortebet

Kigali: Yahukanye kubera ko umugore we yanze ko batera akabariro

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Musengimana Emmanuel wo mu kagari ka Nyanza,Umurenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro yataye umugore we n’umwana we kubera ko uyu bashakanye yanze ko batera akabariro.

Sponsored Ad

Ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuwa Kana tariki ya 03 Kanama nibwo Bwana Musengimana yapakiye imyenda mu gikapu ndetse afata n’igare rye abwira abaturage ko asize umugore we bashakanye kuko yavuye mu kazi akanga ko batera akabariro.

Uyu mugabo yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko ubuheruka nabwo yasabye umugore we ko batera akabariro arabyanga bimunanira kwihangana aramukubita birangira afunzwe.

Uyu mugabo yavuze ko kuri iyi nshuro yahisemo kwahukana kubera ko adashaka kongera gushyamirana n’uyu mugore ngo amufungishe.

Ati "Ubuheruka narwanye n’umugore baramfunga,ngize amahirwe ansabira imbabazi ndasohoka.Njyewe ndi umukozi wa NPD,nkimara gusohoka naravuze ngo nta kindi kintu kizatuma nongera gukora ku mugore wanjye.Ndamukunda yarambyariye.

Niba akomeje ayo makosa,kuko twebwe [abagabo] ntabwo twumvikana humvikana umugore,niba naniwe bikaba binshanze mpise mfata utwangushye,utwenda twanjye n’akagare kanjye...ndigendera."

Uyu mugabo yavuze ko kubera ko ngo abagore aribo bumvikana muri leta atakongera kurwana n’umugore we ku bintu afiteho uburenganzira ariyo mpamvu yahisemo kwahukana.

Uyu mugabo washingiye iduka umugore we yakomeje ati "Niba umushaka ukamutwara ukamubwira ngo uramukeneye kandi ndi umugabo nagiye gupagasa urumva njye narenzaho iki?."

Yakomeje avuga ko asaba kurenganurwa,uburenganzira bw’abagabo bukubahirizwa kuko ngo uwo mugore we akomeje kumuhoza ku nkeke.

Yasabye leta no kumva uburenganzira bw’abagabo kuko ngo akenshi abagore bumvwa cyane iyo bareze kurusha abagabo.

Uyu mugore ntiyigeze ashaka kuvugana n’itangazamakuru ku byo yashinjwe n’umugabo we wahukanye.

Ubuyobozi ntibwagize icyo buvuga kuri icyo kibazo kuko abayobozi bavuze ko bari gutegura Umuganura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa