skol
fortebet

Kimironko yabereye impanuka ikomeye

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugororoba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena 2023, nibwo Ikamyo yakoze impanuka ubwo yari igeze ku Kimironko mu Karere ka Gasabo ihitana umunyamaguru wari mu nkengero z’umuhanda.
Amakuru avuga ko icyateye iyi mpanuka aruko iyi kamyo yabuze feri.
Umutangabuhamya witwa Muhizi Eric yagize ati “Yabuze feri iragenda imukandagira; twagiye kureba bahita bahadukura vuba vuba ariko yamwishe nabi.”
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yatangaje ko (...)

Sponsored Ad

Ku mugororoba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena 2023, nibwo Ikamyo yakoze impanuka ubwo yari igeze ku Kimironko mu Karere ka Gasabo ihitana umunyamaguru wari mu nkengero z’umuhanda.

Amakuru avuga ko icyateye iyi mpanuka aruko iyi kamyo yabuze feri.

Umutangabuhamya witwa Muhizi Eric yagize ati “Yabuze feri iragenda imukandagira; twagiye kureba bahita bahadukura vuba vuba ariko yamwishe nabi.”
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe kandi ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2023, abantu 250 bari bamaze guhitanwa n’impanuka.

Abakomeretse mu buryo bukabije ni 72 mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 1550.

Polisi y’Igihugu ivuga ko imbaraga ubuyobozi bw’igihugu bushyira mu gukumira impanuka zishobora gutanga umusaruro ari uko Abanyarwanda bose babyumvise bakabigira ibyabo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima [OMS] rigaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa munani mu kwica abantu benshi. Nibura abantu miliyoni 1,3 buri mwaka bapfa bazize impanuka.

Ibitekerezo

  • Uwomuryango wabuze umuntu turawihanganishije iminsi yanyuma iratumaze impanuka zuburyo bwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa