skol
fortebet

Kirehe: Baratabaza kubera amasasu abageraho mu gihe abasirikare bari kurasa bitoza

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe,baturiye ahakorerwa imyitozo ya gisirikare,Nasho,barasaba kuhimurwa kuko babangamiwe n’amasasu ndetse hari n’abo akomeretsa abasanze mu mirima yabo bahinga.

Sponsored Ad

Abagaragaza iki kibazo ni abo mu Kagari ka Nyakabungo,Umurenge wa Mpanga,bafite ibikorwa by’ubuhinzi hafi y;ahitorereza abasirikare.

Musabyimana Susan yabwiye RADIO/TV1 ko abana be babiri bakomerekejwe n’amasasu ndetse hari urigendana.

Ati”Uwa mbere bamurashe muri Mutarama,uwa kabiri bamurasa muri Mata tariki ya 10.Ubwo ngiye kumva, numva uno mwana aravuze ngo yebabawe na dorosera baramurashe.Bamurashe muri Mata none ubu turi mu Kanama, aracyarigendana.”

Akomeza agira ati “Ko mfite ibyangombwa byaho banguraniye bagashaka aho banyerekeza.Kugira ngo bandasire abana babiri koko.”

Undi nawe yagize ati “Njye ngiye kumva numva ibisasu biraturitse, abana baza biruka ngo igisasu cyari kituguyeho. Mpita mpura n’inka yahiye ku gice cyo hejuru, umusaya n’umutwe ubwoya bwashize. Aho cyakubise nsanga ziraryamye ebyiri, nari naziguze 800000frw zirapfa.”

Aba baturage bavuga ko bahorana ubwoba bw’uko bashobora kwicwa n’ayo masasu mu gihe bari mu bikorwa by’iterambere byabo mu mirima bagasaba ko bahabwa ingurane, bakimuka aho hantu.

Umuvugizi w’Ingabo z’URwanda , Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye Radio/TV1 ko iki kibazo bagiye kugikurikirana aba baturage bakazahabwa igisubizo.

Amakuru avuga ko aba baturage basabwe kujya bava mu mirima guhera saa tatu(9h00) mu gihe cy’imyitozo.

Icyakora bo ngo babifata nk’imbogamizi kuko bifuza gutera imbere .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa