skol
fortebet

Kirehe: Polisi yafatiye mu cyuho umusore wibye Televiziyo akayihisha mu rutoki

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 19 yafatiwe mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe mu masaha y’ijoro ubwo yari agiye gukura televiziyo yari yahishe mu rutoki nyuma yo kuyiba umuturage.
Uyu musore wafatiwe mu Mudugudu wa Nyakazinga mu Kagari ka Kagese mu Murenge wa Nasho, asanzwe avuka mu Mudugudu wa Rurambi II mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mpanga.
Yafatanywe televiziyo yo mu bwoko bwa Flat Screen B box ifite pousse 24, yari yibye umuturage abanje kwica urugi rw’inzu ye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara (...)

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizerimana yavuze ko uyu musore yibye iyi televiziyo avuye iwabo mu Murenge wa Mpanga, ahengera mu rugo yayibyemo badahari, ubundi yica urugi rwo mu gikari, yiba iki gikoresho.

SP Hamdun Twizerimana yakomeje avuga ko uyu musore yabonye ntaho yanyuza iyi televiziyo, ubundi abanza kuyihisha.

Ati “Yigiriye inama yo kuyihisha mu rutoki, ayirenzaho ibikenyeri. Nyiri urugo yaje gutaha asanze Televiziyo ye yibwe ahita abimenyesha Polisi hatangira ibikorwa byo kuyishakisha.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko uyu musore yaje kwitwikira ijoro ahagana saa tatu, ubundi ajya gufata iyo televiziyo aho yari yayihishe, ariko Polisi ihita imufatira mu cyuho.

Uyu musore akimara gufatwa, yemeye icyaha cyo kwiba iyi televiziyo, avuga n’uburyo yabigenje, kuko yabanje gucunga niba ba nyiri urugo badahari.

Uyu musore yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Nasho ngo akorerwe dosiye, naho Televiziyo isubizwa nyirayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa