skol
fortebet

Kirehe: Umusore ukiri muto yishwe atemwe,ahakwa abo yari abereyemo udufaranga duke

Yanditswe: Friday 21, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 21 wari utuye mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, yishwe atemaguwe, hakekwa abantu babiri yari abereyemo umwenda w’ibihumbi 20Frw ndetse inzego z’umutekano zahise zita muri yombi umwe muri bo.

Sponsored Ad

Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Bwiyorere mu Murenge wa Mpanga.

Amakuru avuga ko uyu musore hari umuntu yari abereyemo ibihumbi 70 Frw mu minsi ishize ngo yamwishyuyeho ibihumbi 50 Frw amusigaramo ibihumbi 20 Frw. Mbere yuko yicwa ngo yari yabanje kugirana amakimbirane n’uwo muntu ariko baza kwiyunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga, Iyamuremye Antoine, yatangaje ko koko umurambo w’uyu muturage wasanzwe mu rwuri aho wabonywe n’abaturage bari bagiye guhinga.

Ati “Nibyo koko umurambo w’uwo muturage wabonywe mu rwuri, abaturage bari bagiye guhinga nibo bawubonye basanze watemaguwe ahantu hose, harakekwa abantu babiri aho umwe muri bo yari amufitiye amafaranga ibihumbi 20 Frw, umwe rero yahise afatwa aho twanasanze ku myenda yari yambaye twanasanzeho amaraso, undi we aracyashakishwa.”

Gitifu Iyamuremye yakomeje avuga ko abo bantu bikekwa ko bamwishe bari bari kumwe mu ijoro ryabanje aho ngo babanje no gushyamirana bamwishyuza ayo mafaranga ibihumbi 20 Frw yari abafitiye gusa ngo biza kurangira abantu babunze, bukeye basanga uwo musore yapfuye.

Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano nyuma yo kumenya ko uwo musore yapfuye zagiye mu rugo rw’umwe mu bakekwa basanga imyenda yari yambaye nijoro yayihishe ndetse ngo banayisangaho amaraso ahita atabwa muri yombi mu gihe undi akiri gushakishwa.

Gitifu Iyamuremye yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe cyane cyane ku bantu ngo bafitanye amakimbirane ku buryo ashobora no guteza ibyago byo kwicana.

Yavuze ko ko kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kirehe gukorerwa isuzuma mu gihe uwatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya Kirehe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa