skol
fortebet

Leta yambuye RURA gutanga amasoko yo gutwara abagenzi inigurira imodoka zitwara abagenzi

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwambuwe inshingano zo gutanga amasoko yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko RURA izajya itanga icyemezo cyemeza ko rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa noneho Umujyi wa Kigali abe ariwo utanga isoko.

Hagiye gutangwa ibyangombwa (licence) ku bafite kompanyi zitwara abagenzi ku buryo uzabyuzuza ariwe uzatwara abagenzi gusa.

Yavuze ko habaye impinduka kuko ubu abantu 3 ataribo bihariye isokomu mujyi wa Kigali nkuko bisanzwe kuko ubu biyongereye bagera ku munani.

Yavuze ko bagiye gushyiraho ibisabwa aho ufite Imodoka 60 hanyuma 10 zigapfa agomba kugira itegeko rimugenga kugira ngo azisubizemo.

Niko bizajya bikorwa kandi ko Mijyi yunganira Kigali, mu gihe ukora ibikorwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, azaba ariho agiye gukorera.

Uyu munyamabanga kandi yavuze ko leta ariyo yagiye kugura imodoka 300 zo gutwara abagenzi kuko ngo nta muntu umwe wazigura zose.

Yavuze ko baganiriye n’uruganda rwa Yutong bagurira rimwe imodoka 300 aho ku ikubiro mu Ukuboza 2023 mu Rwanda hazagera 100 hanyuma muri Werurwe-Mata 2024 haze izi 300.

Uyu yavuze ko imodoka leta yaguze yazisuzumye ku buryo nta kibazo zizaza zifite.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko abongeza amatike yo gutwara abagenzi bafite ibibazo kuko abazafatwa bazahanwa bikomeye.

Yavuze ko kimwe mu biri gutera kubura imodoka harimo no kuba hari impeshyi abantu benshi batari mu kazi (abahinzi),abanyeshuri bari mu biruhuko n’ibindi.

Ibitekerezo

  • Rura twari turambiwe
    Service iri kuduha
    Ibyo leta yakoze birakwiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa